Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Imibare y’abagikennye iradukomanga –Makuza   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 2 months ago

 
 

Perezida wa Sena Bernard Makuza yatangaje ko nubwo imibare y’Abanyarwanda bakiri munsi y’umurongo w’ubukene yagabanyutse mu buryo bufatika, hakiri imibare yabo bagikomanga inzego za Leta.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abahagarariye Minisiteri n’izindi nzego za Leta zitandukanye biga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zo kuvana Abanyarwanda mu bukene, Makuza yabakanguriye gufata ingamba zihuse mu kurandura ubukene kuko mu myaka irenga 20 byagaragaye ko bishoboka

Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibaruriishamibare yerekana ko guhera mu 1995 abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bari 78% none ubu bageze kuri 39%.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2018 iyi mibare igomba kuba yageze kuri 30%, abari mu bukene bukabije bakava kuri 16.3% bakagera ku 10% gusa.

JPEG - 109.2 kb
Perezida wa Sena Bernard Makuza mu nama nyunguranabitekerezo

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yavuze ko nubwo hari iterambere u Rwanda rwagezeho kuva mu 2006 aho abasaga miliyoni bavuye munsi y’umurongo w’ubukene n’abagera ku bihumbi 660 bakikura mu bukene kuva muri 2011, ngo ntawakwirengagiza ko hakiri Abanyarwanda bakiri munsi y’’umurongo w’ubukene n’abakiri mu bukene bukabije

Ashingiye kuri iyi mibare yabwiye abayobozi bitabiriye inama ati “Hari ibidashobora gukomeza kuba Impamvu, urwitwazo cyangwa igisobanuro, bimwe bikitwa uburangare, intege nke no kutita ku nshingano kwa bamwe mu bayobozi babifite mu nshingano. Tugomba kwibuka no kuzirikana ko hari imibare ikidukomanga, n’ubwo hari intambwe ikomeye iterwa.”

JPEG - 104 kb
Umunyamabanga wa Leta Muri Minaloc Mukabaramba Alvera

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibireho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera yashimangiye ko Leta yashyizeho gahunda zikura abanyarwanda mu bukene zitanda icyizere kandi nta kwihanganirwa kuzigera kuba ku muyobozi uzazibangamira.

Muri izi gahunda yagarutse ku ya Girinka aho inka zigera 251,785 zimaze gutangwa ariko intego ikaba itaregwerwaho kuko n’aborozw abagomba koroza abandi basize mu bukene.

Iyi nama yanzuye ko hakwiye kunozwa imikorere n’imikoranire hagati y’inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa gahunda zo kuvana abaturage mu bukene, Gushyiraho ibipimo ngenderwaho bifatika mu gusuzuma no gukurikirana uko abagenerwabikorwa bagenda bava mu byiciro by’ubukene.

Hari kandi no gushishikariza abaturage guhindura imyumvire yo kwivana mu bukene no kugira uruhare mu ikurikiranabikorwa muri gahunda zibagenerwa ndetse no gukomeza guteza imbere gahunda yo kwigisha imyuga no guteza imbere inganda ziciriritse ihanga imirimo mishya.



 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.