Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Imanza za Gacaca zisigaye zigiye kurangizwa mu cyumweru kimwe   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 May 2016

 
 

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko Imanza za Gacaca zisigaye ku rwego rw’igihugu zigiye kurangizwa mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko giteganyijwe guhera tariki 9 kugeza ku wa 13 Gicurasi 2016.

Bivugwa ko iki cyumweru cyateguwe ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango Itanga ubufasha mu by’Amategeko (LAF/Legal Aid Forum) kikaba kibaye ku nshuro ya munani guhera mu mwaka wa 2009.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yatangaje ko iki cyumweru gisanzwe gitangwamo ubufasha mu by’amategeko ku bana, abagore, abagororwa n’abandi kizasiga 5% by’imanza za gacaca zisigaye ku rwego rw’igihugu zirangijwe.

Yagize ati “Muri iki cyumweru turashaka gushyira umwihariko ku kurangiza Imanza za Gacaca. Dusigaje imanza nkeya cyane mu rwego rw’igihugu ziri munsi ya 5% dutekereza ko tuzagerageza uko dushoboye izi manza zikarangizwa ku bwumvikane, mu buryo bukomeza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.”

JPEG - 226.7 kb
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, ari kumwe na Andrew Kananga Umuyobozi wa LAF

Inkiko Gacaca zasojwe ku mugaragaro ku itariki ya 18 Kamena 2012 zimaze kuburanisha imanza miliyoni 1,9 mu myaka icumi, bikaba byarihutishije ubutabera ugereranije n’igihe byari gufata mu nkiko zisanzwe.

Minisitiri Busingye yavuze ko bashishikariza Abanyarwanda kwemera guhara ibyo batsindiwe kugira ngo birinde ko hakoreshwa ingufu mu kurangiza izi manza cyangwa izindi zose zisanzwe.

Umuyobozi wa LAF Kananga Andrew, yatangaje ko iki cyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko cyatanze umusururo ufatika kuko cyatangiye habarurwa abana bagera ku 1000 bafunzwe bakeneye kuburanishwa, ariko ubu ngo babarirwa kuri 7 gusa mu gihugu.

Bivugwa ko abahawe ubufasha mu by’amategeko, n’abafashijwe kunganirwa mu butabera bararenga ibihumbi 90 mu myaka irindwi iyi gahunda itangijwe.

Abanyarwanda barashishikarizwa kwitabira ibikorwa bizabera mu gihugu hose mu cyumweru gitaha ndetse n’abafite ibibazo byihariye bikeneye ubutabera bahawe ikaze ngo bazerekwe uburyo bakunganirwa.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye na polisi mpuzamahanga (Interpol) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, yashyikirije Leta ya Uganda imodoka n’ipikipiki byibwe bigafatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe (...)

USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000
USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000

Abanyeshuri 51 545 bo mu turere dutandukanye two mu Rwanda bahawe ibikoresho bizabafasha mu masomo binyuze muri gahunda ya Twiyubke yatewe inkunga n’Ishami rya USA rishinzwe iterambere (...)

Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.