Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ikoranabuhanga rya ’Cash Power’ rigiye kuvugururwa   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 August 2016

 
 

Sosiyete itunganya ikanatanga ingufu z’amashanyarazi (EUCL) iratangaza ko guhera tariki ya 16 kugeza 29 Kanama 2016 , hateganyijwe ivugururwa ry’ikoranabuhanga ryo gutanga amashanyarazi rijyanye n’ibyuma bya "Cash Power"

EUCL ivuga ko I mirimo y’ivugurura ry’iyo mirongo rizahagarika serivisi yo kugura umuriro w’amashanyarazi amajoro 14 kuva tariki ya 16 Kanama kugeza 29 Kanama 2016, guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa mbiri za mu gitondo gusa.

Umuyobozi Mukuru wa EUCL Maj Eng. Kalisa Jean Claude yabitangaje, yavuze ko izagira impinduka mu kugura umuriro ku bafatabuguzi ku masaha y’ijoro ariko umuriro utazabura kandi ntibibangamire serivisi zihabwa umufatabuguzi mu gihe ivugurura rizamara rikorwa.

Yavuze kandi ko iryo vugurura ry’imirimo y’amashanyarazi rije mu gihe nta kibazo cyihariye icyo kigo gifite mu gutanga serivisi z’amashanyarazi, ariko ko rigamije kongerera ingufu uburyo bwakoreshwaga mu gutanga no kugura umuriro w’amashanyarazi ari na ko birushaho kunoza no guha serivisi abakiliya mu buryo bwizewe.

Ati “Turagerageza gukemura ibibazo bitaravuka, kuko ubu nta kibazo kihariye dushaka gukemura. Hazavugururwa amakuru ku buryo hagize ikindi kibazo kivuka bitatugora kongera kubona amakuru buri munsi.”

JPEG - 64.7 kb
Eng Kalisa Jean Claude asobanura uko gusana ikoranabuhanga rya ’Cash Power’ ritazateza ibura ry’umuriro w’amashanyarazi (Foto REG)

Mu bindi iki kigo kivuga ko bizafasha gushyira ku murongo, harimo kubasha gushyira abakiliya mu byiciro hagendewe ku rwego barimo, aho batuye, inganda, urutere kimwe n’inzego za Leta bikoresha ingufu z’umuriro.

Nyuma y’imirimo y’ivugurura ry’imiyoboro y’amashanyarazi biteganyijwe ko bizafasha iki kigo kubasha kuburira no kumenyesha abakiliya bacyo impinduka iyo ari yo yose igiye kuba mbere hakoreshwa ubutumwa bugufi ku mirongo ya telefone y’itumanaho umukiliya akoresha.

Kugeza ubu Ikigo EUCL kibarura abakiliya bagera mu bihumbi 600 bakoresha umuriro w’amashanyarazi babarirwa ku kigero hafi ya 26% by’ingo.

 

Comments

 
 
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.