Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ihuriro ry’Abafite ubumuga ririshyuza hoteli Top Tower yaritengushye   

  Yanditswe na GENTIL GISUBIZO
 June 2016

 
 

Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) rirasaba Top Tower Hotel kurisubiza igice cy’amafaranga ryayihaye kuko inama mpuzamahanga yagombaga kubera muri iyo hoteli yimuriwe ahandi nyuma yo kutubahiriza amasezerano bari bagiranye.

Ku wa Gatatu tariki ya 15 Kamena 2016 umunyamategeko wa NUDOR Mulema Jean Baptiste yabwiye itangazamakuru ko inama mpuzamahanga y’abantu bafite ubumuga yagombaga yabaye mu ntangiriro za Gicurasi 2016 yari kubera muri hoteli Top Tower.

Mu masezerano bari bagiranye, NUDOR yishyuye igice kimwe (avance) cy’amafaranga agera muri miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana atatu nyuma yo gusanga inama ibereye muri Top Tower hari abafite ubumuga bari kubangamirwa.

JPEG - 85.6 kb
NUDOR ntiyemera igiciro cy’amafaranga Top Tower yakoresheje

Mulema avuga ko ubwo umushyitsi wa mbere yaje muri Top Tower afite ubumuga agendera mu kagare yasanze asanseri yapfuye, ubwo akajyanwa mu yindi hoteli begeranye, mu gihe bagitegereje ko icyo kibazo gikemuka.

Kuzamuka muri etaje ya gatatu ahari kubera inama byari bibangamiye bamwe mu bafite ubumuga ku buryo byabaye ngombwa ko kuwa 2 Gicurasi 2016 bava muri iyi hoteli bakajya mu yindi yitwa “Beasejour”.

Uyu munyamategeko avuga ko byateye NUDOR kongera kwishyura bundi bushya, banandikira iyi hoteli ko bahita basesa amasezerano bagasubizwa n’amafaranga yabo bitewe n’uko ibyo bumvikanye bitubahirijwe.



Iyi hoteli yabaze ibyakoreshejwe kuva kuwa 30 Mata kugeza kuwa 2 Gicurasi ubwo hasabwaga ko amasezerano aseswa, ivuga ko bifite agaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi 380, ariko NUDOR ivuga ko ayo mafaranga menshi.

Umunyamategeko Mulema ati” Inshuro nyinyi najyagayo bambwiraga ngo nzaze ejo nasubirayo bakampa undi munsi umuyobozi wa hoteli twaramuhamagaye ntiyitaba telefone, icyabuze ni ukugira ngo duhure twemeranye kuri ayo mafaranga bagomba kudusubiza”.

NUDOR ivuga ko yifuza guhura n’ubuyobozi bwa hoteli Top Tower igasubizwa amafaranga yayo bitaba iby ikitabaza inzego zo kuyirenganura.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko. (...)

Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove
Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Abagabo 5 bafunzwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, nyuma yo gufatanwa ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa bari bibye mu ishuri ryisumbuye (GS) rya Nzove (...)

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura
Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda Hategekimana Isaie w’imyaka 42 ukomoka mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, washakishwaga na Polisi y’u Rwanda akekwaho ubujura yakoreye mu karere ka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.