Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Igipimo cy’ubushomeri nticyahindutse cyane mu myaka itatu ishize-MIFOTRA   

  Yanditswe na Twagira Wilson
 April 2016

 
 

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Uwizeye Judith yatangaje ko igipimo cy’ubushomeri kitahindutse cyane mu myaka itatu ishize kandi ko cyagiye kigabanuka guhera mu 2000 hashingiwe ku bushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda n’ishusho y’impinduka mu mibereho y’Umunyarwanda (EICV) bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Uwizeye Judith yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku wa kane, anagaragaza uko u Rwanda rwiteguye umunsi mpuzamahanga w’Umurimo uzizihizwa ku ya 1 Gicurasi 2016.

Yagarutse kuri gahunda ya Kora Wigire imwe mu ngamba Leta y’u Rwanda ikomeje gufata zigamije guteza imbere umurimo, anagaruka ku buryo ikibazo cy’ubushomeri gihagaze mu Rwanda n’uko muri rusange igipimo cyabwo cyakomeje kugenda kigabanuka guhera mu 2000 aho cyari 2.4% ubu kikaba kiri kuri 2% by’abagejeje igihe cyo gukora (guhera ku myaka 16 kuzamura).

Ati “Kugeza ubu igipimo cy’ubushomeri mu rwego rw’Igihugu gihagaze kuri 2% by’abagejeje igihe cyo gukora (guhera ku myaka 16 kuzamura) kikaba kitarahindutse cyane mu myaka itatu ishize ugereranyije n’ibyavuye muri EICV 3 na EICV 4. Igipimo cy’ubushomeri kikaba kiri ku 9% mu mijyi; mu cyaro kikaba 0.6% ; 14% ku barangije Kaminuza na 11% ku barangije amashuri yisumbuye .”

JPEG - 373.6 kb
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith, ahamya ko igipimo cy’ubushomeri kitahindutse cyane mu myaka itatu

Minisitiri Uwizeye yakomeje ashimangira ko hari ingamba zifatwa mu kureba ko urubyiruko rwafashwa by’umwihariko binyuze muri gahunda zinyuranye harimo na gahunda ya Kora Wigire.

Minisiteri y’Umurimo ivuga ko gahunda ya Kora Wigire izafasha mu guhanga imirimo 200,000 buri mwaka idashingiye ku buhinzi izafasha mu rwego rwo kugabanya ubushomeri.

Hagarutswe kandi no ku kibazo cy’umushahara fatizo, umaze igihe warakorewe inyigo ariko ukaba utarashyirwaho. Minisitiri yemeye ko umushahara fatizo ugenderwaho ari uwa kera ariko ko iki kibazo cyabanje kuganirwaho n’inzego zitandukanye kugira ngo hemezwe umushahara mushya.

Ati “Leta ntiyatinze gushyiraho umushahara fatizo, ahubwo yabanje kubyitondera kuko abantu bahubutse byateza ibindi bibazo nko gutuma ifaranga ry’u Rwanda ritakaza agaciro n’izindi ngaruka.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo Mulindwa Samuel, yongeyeho ko ikibazo cy’ubusumbane mu mishahara y’abakora akazi kamwe kizagenda gikemuka kuko abakozi bato ba Leta izakomeza kubongeza imishahara. Abahembwa menshi bo bagakomeza kuyigumana.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.