Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe hibukwa abanyapolitiki bazize Jenoside   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 April 2016

 
 

Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyasojwe kuri uyu wa 13 Mata 2016, hibukwa abanyapolitiki bishwe kubera kwitandukanya n’ibikorwa bya Jenoside.

Muri uwo muhango, abayobozi barimo Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero n’Umunyamabanga wa CNLG, Dr. Bizimana bashyize indabo ku rwibutso rushyinguyemo abanyapolitiki bazize Jenoside i Rebero mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Abandi bashyize indabo kuri urwo rwibutso ni abana, abavandimwe, abuzukuru inshuti n’abandi bo mu miryango y’abanyapolitiki bazize Jenoside.

JPEG - 86.9 kb
Abitabiriye umuhango wo Kwibuka abanyapolitiki bazize Jenoside bashyira indabo ku rwibutso i Rebero

Bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu banyapolitiki bashyinguwe mu rwibutso rwa Rebero harimo Joseph Kavaruganda wari perezida w’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga, na :
– Landouard Ndasingwa ( wari mu ishyaka PL)
– Charles Kayiranga (PL)
– Jean de la Croix Rutaremara (PL)
– Augustin Rwayitare (PL)
– Aloys Niyoyita (PL)
– Venantie Kabageni (PL)
– Andre Kameya (PL)
– Frederic Nzamurambaho (wari perezida w’ishyaka PSD na Minisitiri w’Ubuhinzi)
– Felicien Ngango (PSD)
– Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD)
– Faustin Rucogoza (MDR)

Kuri uyu munsi kandi hibutswe n’abandi banyapolitiki bazize Jenoside badashyinguye Rebero barimo Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe ushyinguwe mu irimbi ry’Intwari z’igihugu.

Nubwo icyumweru cy’icyunamo cyarangiye, iminsi ijana yo Kwibuka yo irakomeje, izarangira ku ya 4 aho u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi w’Ukwibohora.

 

Comments

 
 
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.