Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Icyicaro cy’Ikigo Nyafurika cyigisha imibare kizubakwa mu Rwanda   

  Yanditswe na MUGISHA BENIGNE
 2 months ago

 
 

Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias Malimba avuga ko u Rwanda na Afurika bigiye gufatanya mu gushyiraho Ikigo Nyafurika cy’ubumenyi (Next Einstein Initiative) kizigisha imibare ku rwego rwa gatatu rwa kaminuza kugira ngo Afurika ndetse n’u Rwanda babashe kugira abahanga benshi mu mibare kuko ari yo shingiro ry’ubumenyi.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru na Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Papias Malimba, aho yavuze ko iyi gahunda yatangiye kandi ko mu banyeshuri 40 batangiye muri icyo kigo, 10 muri bo ari Abanyarwanda.

Ati “ Iki kigo kizafasha guteza imbere amasomo y’imibare muri Afurika ndetse no mu Rwanda.”

Yavuze ko icyicaro gikuru cya Next Einstein Initiative kizimurirwa mu Rwanda kandi inama mpuzamahanga y’iki kigo itaha ikazabera mu Rwanda muri 2018.

Mu nama iherutse kubera mu Rwanda, aba bahanga bemeranyijwe ko buri gihugu mu biri muri Next Einstein Initiative kigomba gukora ibarura ry’abahanga bakenewe mu mibare ku rwego rwa PhD kugira ngo harebwe igikenewe ngo umusaruro wa Next Einstein Initiative uzagerweho byibura muri 2063.

Iki kiganiro kandi cyitabiriwe na Prof Howard Alper wo muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada, na Thierry Zomaroun uyobora Kaminuza Nyafurika yigisha imibare iherutse gutangira mu murenge wa Niboye/Kicukiro (AIMS, Africa Institute for Mathematical Sciences) ahahoze hakorera Hoteli Alpha Palace

Prof Howard yamaze impungenge abatekereza ko abazajya barangiza bazajya bajyana ubwo bumenyi muri za laboratwati z’Iburayi, aho asanga byarakorwaga gutyo mbere ku mpamvu z’ukutiyizera ariko ubu ibintu bikaba bimaze guhinduka.

Uyu muhanga yashimye ko u Rwanda rufite Politiki y’uburezi ihamye kandi nziza, aho asanga mu myaka iri mbere ruzaba rugeze aheza hashimishije muri siyansi kuko ikomeza gutezwa imbere.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.