Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 29/03/2016   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 March 2016

 
 

Kuwa Kabiri, tariki ya 29 Werurwe 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yahaye ikaze Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango: Dr. GASHUMBA Diane, imwifuriza imirimo myiza.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 19 Gashyantare 2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uburyo buboneye bwo gukoresha ingufu z’amashanyarazi zingana na 15MW z’Umushinga w’Uruganda rwa Gishoma rwo kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwinjiza abakozi mu mirimo ya Leta inemeza n’ivugururwa ry’Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi bakora mu Nzego z’Imirimo ya Leta.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 35/2015 ryo kuwa 30/06/2015 rishyiraho amahoro yakwa kuri lisansi na mazutu agenewe gusana imihanda;
- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi rikanagena Inshingano, Imiterere n’Imikorere byacyo.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

- Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga Abarimu b’Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, imaze kurikorera ubugororangingo;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rugenzura Ibikorwa by’Ubucuruzi bwa Peteroli n’Ibiyikomokaho n’Izindi Nshingano zihariye zarwo;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 42/03 ryo kuwa 27/02/2015 rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri ishinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC);

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC);

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Bwana NKURIKIYIMFURA Didier muri SMART AFRICA SECRETARIAT ku mwanya wa Technology and Innovation Manager;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu MUZIRANENGE Aimée, wari Umujyanama mu byerekeye Uburinganire bw’Abagore n’Abagabo mu Rwego rushinzwe kugenzura iyubahiriza ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abagize Inama Ngishwanama ku mikoreshereze y’Imiti n’Ifumbire mvaruganda bikoreshwa mu Buhinzi n’Ubworozi rikanagena Inshingano zabo;
- Iteka rya Minisitiri rigena Amabwiriza agenga Imiti n’Ifumbire mvaruganda;
- Iteka rya Minisitiri rishyira Madamu MUJAWAMARIYA Marie Goretti mu mwanya w’Umwanditsi w’imiti n’ifumbire mvaruganda bikoreshwa mu Buhinzi n’Ubworozi n’inshingano ze;
-  Iteka rya Minisitiri rishyiraho abagenzuzi b’imiti n’ifumbire mvaruganda bikoreshwa mu Buhinzi n’Ubworozi, rikagena ububasha n’inshingano zabo:

Abo ni:
a. Madamu INGABIRE Jeanne Priscille
b. Bwana James MUSHAYIJA
c. Bwana Leon HAKIZAMUNGU
d. Bwana Joseph MUDAHERANWA
e. Madamu Claudine BERABABYEYI

- Iteka rya Minisitiri ryemerera “African Leadership University (ALU)” gutangira gukora.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

- Bwana TAKAYUKI MIYASHITA, w’Ubuyapani, afite icyicaro i Kigali.
- Bwana FRANTISEK DLHOPOLCEK, wa Slovakiya, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.
- Madamu SUSAN ECKEY, wa Noruveji, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.
- Bwana AFONSO HENRIQUES ABREU DE AZEREDO MALHEIRO, wa Porutugali, afite icyicaro i Addis Ababa, muri Ethiopia.
- Bwana ANTONIO LUIS PUBILLONES IZAGUIRRE, wa Cuba, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana GREGORY BINIOWSKY ahagararira inyungu z’u Rwanda/Honorary Consul of the Republic of Rwanda muri Cuba.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri MINALOC
-  Madamu INGABIRE Assumpta: Umuyobozi Mukuru wa Local Government Inspection Department

 Muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu
-  Madamu NIRERE Madeleine: Perezida

 Mu Bushinjacyaha Bukuru
Abashinjacyaha bo ku Rwego rw’Igihugu:
-  Bwana NDAGIJIMANA Charles
-  Bwana RUDATINYA Gaspard

 Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS)
-  Brigadier General George RWIGAMBA: Komiseri Mukuru
-  Lt. Colonel UJENEZA Chantal: Komiseri Mukuru Wungirije

 Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire mu Rwanda/RHA

- Madamu UMUGWANEZA Alice: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura imyubakire

9. Mu Bindi

a) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruri gutegura Inama ku mpinduka mu bijyanye n’ishoramari ryo mu Rwego rw’Ubuzima hagamijwe gusuzuma ibyagezweho nyuma y’impinduka zakozwe mu Rwego rw’Ubuzima mu myaka 15 ishize no kwitegura gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere rirambye. Iyi nama izabera mu Karere ka Bugesera, muri GOLDEN TULIP Hotel, kuva tariki ya 29 kugeza tariki ya 31 Werurwe 2016.

b) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 10 Werurwe 2016, yitabiriye Inama ku Bumenyi n’Ikoranabuhanga “New Einstein Forum” yabereye i Dakari muri Senegali. Muri iyo nama, u Rwanda rwatorewe kuzakira Inama nk’iyo mu mwaka wa 2018 ikazaganira ku iterambere rizaba rimaze kugerwaho mu Rwanda no mu Karere binyuze mu bikorwa binini by’ishoramari mu rwego rw’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

c) Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) akaba n’umwe mu Bagize Guverinoma yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umuhango wo Kwita izina abana b’ingagi 19 ku nshuro ya 12 uzaba tariki ya 2 Nzeri 2016, mu myaka izakurikiraho ukazajya uba kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Nzeri.

d) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya mbere Gicurasi 2016, u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ku nsanganyamatsiko igira iti, “ Duteze imbere Umurimo utanga Umusaruro, Dushyigikira ba Rwiyemezamirimo mu Rubyiruko”. Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo mu Rwanda bizabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe umurimo kizatangira tariki ya 25 Mata kugeza tariki ya mbere Gicurasi 2016.

Iri tangazo ryashyizweho umukono
na Stella Ford MUGABO Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.