Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Iby’ubusa ntibiramba- Minisitiri Kaboneka   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 2 months ago

 
 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, yasabye urubyiruko kutirukira gukira vuba mu byo batavunikiye, bakirinda iby’ubusa kuko ubutunzi umuntu ageraho atabukoreye butaramba.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuraga urubyiruko Gatolika rusaga 3000 rwari mu ihuriro i Rwamagana, yabibukije ko bagomba guha agaciro umurimo kandi bakawukora bawukunze mu rwego rwo gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.

Ati “Kuri ubu dufite urubyiruko rwica ababyeyi babaziza imitungo, ukumva mugitondo ngo umwana yishe umubyeyi kandi ari we wenyine afite, mwirinde gushaka gukira vuba mutavunitse, mwirinde iby’ubusa kuko iby’ubusa ntibiramba.”

Bamwe mu rubyiruko baganiriye n’Imvaho Nshya, bemeza ko hari bagenzi babo badashaka gukora kandi bashaka gukira vuba, nk’uko bivugwa na Ganza Kevin waturutse mu karere ka Gasabo.

JPEG - 435.2 kb
Minisitiri Kaboneka aganira n’urubyiruko i Rwamagana (Foto Hakizimana Y)

Yagize ati “Ubu hari amazu yateye ya betingi kandi ayo mazu usanga yuzuyemo urubyiruko nta n’umwe ushaka gukora, hari n’abava mu ishuri cyangwa akiga atekereza kujyayo, buri wese aba ashaka gukira vuba ahubwo twasaba Leta ko yadufasha bakareba ukundi babigenza kuko iriya mikino y’urusimbi yangije abana benshi.”

Uwamurera Fiona wari waturutse mu karere ka Kayonza, yemeza ko hari abanga gukora bitwaje imitungo iwabo bafite, ibi nabyo akabibona nk’ubuyobe.

Yagize ati “Hari abana muba mwigana ugasanga we kwiga nta cyo bimubwiye akakubwira ko ababyeyi be batunze kandi ko yumva nta kibazo yakwiga atakwiga yumva azabaho, hari uwo nzi watubwiye ko ashaka kwaka umunani we hakiri kare akawugurisha nawe akiberaho neza nta muntu umubaza iby’ishuri, kuko ngo byamurambiye kandi iwabo batabuze ibyo bamuha.”

Uru rubyiruko rwemeza ko hari bamwe muri bagenzi babo bashukwa n’ibyo babona hirya no hino ariko kandi hakaba n’aho bashinja bamwe mu babyeyi kutita ku burere bw’abana babo.

Umwe muri bo Ingabire Jessica yagize ati “Hari bamwe mu babyeyi batita ku burere bw’abana babo, aho kugira ngo umwana yige ngo bamufashe bakamureka bakamugira mukuru, nta mubyeyi ugishaka kubaza umwana we aho yakuye telefone, imyenda yambara amafaranga agura mituyu, ibi bituma abana nabo bigenga bagakora ibyo bashatse ndetse bakumva ko inzira zose bacamo ngo bakire vuba bazicamo uko byaba bimeze kose.”

Urubyiruko rurasaba ko habaho ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo uburere bw’umwana busigasirwe, bigakorwa hashingiwe ku ngero zifatika zangiza abana.

 

Comments

 
 
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu
Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu

Abaturage bo mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Gatenga, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, barashimira umufatanyabikorwa Mudacumura Fiston waberegeje isomero mu mudugudu wabo. Ubwo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.