Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ibizamini byagaragaje ko umunyemari Makuza yahitanwe n’indwara y’umwijima   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 1 month ago

 
 

Umuryango, abayobozi, abagize Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, n’Abanyarwanda muri rusange bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umunyemari Bertin Makuza wazize indwara y’umwijima ku wa Gatatu.

Ibizamini byo kwa muganga byatangaje ko umukambwe Makuza, w’imyaka 73, yapfuye azize indwara y’umwijima yari amaranye igihe nk’uko umwe mu bahungu be, Claude Makuza yabitangarije The New Times.

Yabyutse ari muzima ajya ku kazi bisanzwe, agezeyo atangira guhindurwa, bamwihutana ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Claude yagize ati “ Yari amaze igihe arwaye umwijima, kugeza ejo hashize (ku wa Gatatu) ubwo wamurembeje, akaviramo imbere mu mubiri no kuruka. Ku bw’amahirwe make abaganga ntibashoboye kumutabara.”

JPEG - 42 kb
Nyakwigendera Makuza mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inyubako, M Peace Plazza

Abagize urugaga rw’abikorera, PSF, bavuga ko urwego rwabo rubuze umuntu ukomeye cyane wagize uruhare runini mu kuruzamura.

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Benjamin Gasamagera yabwiye The New Times ko Makuza yari umuntu w’inyangamugayo ukunda igihugu kandi witanze cyane ngo gitere imbere.

Ati “Twatunguwe, inkuru y’urupfu rwe yaje nk’inkuba, yari umugabo w’inararibonye uri mu bashinze PSF kandi yari umunyamwuga. Urupfu rwe rwaradutunguye cyane kandi rwatubabaje bitavugwa, yaramutse ejo ari muzima ajya ku kazi nyuma yaho gato ngo arapfuye!”

Urupfu rwa Makuza kandi rwababaje Abanyarwanda batandukanye barimo n’abayobozi bihanganishije umuryango we, bagahamya ko igihugu kibuze umuntu w’intangarugero.

Bertin Makuza yari afite uruganda rukora imifariso Rwanda Foam n’umuturirwa M Peace Plazza uri hagati mu Mujyi wa Kigali. Iyo nyubako yafunguwe na Perezida Kagame ku wa 10 Kanama 2015

Nyakwigendera, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarokokeye muri Hotel des Milles Collines. Asize umugore n’abana batandatu. Umuryango we uvuga ko uri hafi gutangaza igihe azashyingurirwa.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Nyarugenge: Batanu bafatanywe ikiyobyabwenge cya heroine
Nyarugenge: Batanu bafatanywe ikiyobyabwenge cya heroine

Ku itariki ya 2 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yafashe abagabo babiri n’abagore batatu bakekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya Heroine. Abafashwe ni Nikuze Chantal (...)

Ubwiza bw’indege ya mbere nini yaraye itashye mu Rwanda (mu mafoto)
Ubwiza bw’indege ya mbere nini yaraye itashye mu Rwanda (mu mafoto)

Indege nshya yiswe ‘Umurage’ yaraye itashye mu Rwanda ku wa 1 Ukuboza 2016 igaragaza umwihariko mu miterere n’ubwiza bibereye amaso. Ikigo RwandAir cyakiriye iyi ndege ‘Airbus 330-300’ ifite (...)

Abapolisi 60 barangije bahuguwe ku buyobozi bwa sitasiyo za Polisi
Abapolisi 60 barangije bahuguwe ku buyobozi bwa sitasiyo za Polisi

Mu rwego rwo gukomeza kongerera ubumenyi abapolisi, ejo icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’ubuyobozi bwa sitasiyo za Polisi cyarangijemo abapolisi 60 ku Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu (...)

Kibeho: Ikibazo cy’amaresitora n’amacumbi kiracyari ingorabahizi
Kibeho: Ikibazo cy’amaresitora n’amacumbi kiracyari ingorabahizi

Mu gihe tariki 28 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa umunsi w’ibonekerwa i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, abaturuka hirya no hino baba bitabiriye uyu munsi mukuru, batangaza ko umutekano basanga mu (...)

U Rwanda rwasabye guhata ibibazo abasirikare 20 b’Abafaransa
U Rwanda rwasabye guhata ibibazo abasirikare 20 b’Abafaransa

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rukuru rw’u Bufaransa ubufatanye mu gukurikirana abasirikare b’Abafaransa bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.