Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ibitaro bya Nyagatare bifunze abarenga 70 babuze ubwishyu   

  Yanditswe na DIEUDONNE HITIMANA
 August 2016

 
 

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare bwemeza ko hari abarwayi bagera kuri 74 bahivurije ariko ubu bakaba batemerewe gutaha, kuko batari babasha kwishyura serivisi z’ubuvuzi bahawe.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buhamya ko bamaze kuvurwa, ariko ngo ntibashobora kurenga imbago z’ibitaro batarishyura.

Aba baturage ngo bagiye bagera muri ibi bitaro bagahita bahabwa serivisi mu rwego rw’ubutabazi bwihuse ngo barengere ubuzima bwabo, nyuma bamara kubavura bagasanga nta bwisungane mu kwivuza bafite.

Ubwo Imvaho Nshya yageraga ku bitaro bya Nyagatare, bamwe muri aba baturage batangaje ko bageze kuri ibi bitaro mu gihe kitararenga ukwezi bishyuye ubwisungane mu kwivuza, bituma basabwa kwiyishyurira 100% bya serivisi bahawe.

JPEG - 59.6 kb
Muri ibi bitaro hari icyumba cyahinduwe ’Gereza’ y’ababuze ubwishyu

Umwe mu babyeyi twahasanze witwa Uwimana Jeanne, avuga ko yagejejwe kwa muganga aje kubyara bikaba ngombwa ko abyara bamubaze, ariko ngo fagitire bamuhaye yananiwe kuyishyura.

Yabwiye Imvaho Nshya ati“…Dutanga mituweli mu kwa karindwi noneho tuje hano kwa muganga mfite inda barambaga banca amafaranga ibihumbi magana abiri.”

Uyu mubyeyi avuga ko aya mafaranga yaciwe atayabona, akaba ari nayo mpamvu akiri muri ibi bitaro.Icyo avuga kimubabaza ni uko yatanze umusanzu wa mituweli mbere ho ukwezi, ariko ntabashe kuyivurizaho.

Umubare w’abo ibi bitaro byagwatiriye ngo ugenda uhinduka umunsi ku wundi, bitewe nuko ababura ubwishyu kandi nta n’ubwisungane mu kwivuza bafite ari benshi.

Iyo baje muri ibi bitaro ngo baravurwa, bamara gukira bakabura amafaranga yo kwishyura, bakiyongera ku bandi bacumbikiwe mu cyumba cyabo bonyine muri ibi bitaro.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare Ngabire Nkunda Philippe, avuga ko bibabaje kuba ibitaro ayoboye byafunga aba baturage, gusa ngo nta yandi mahitamo ibitaro bifite mu rwego rwo kwirinda ibihombo bikabije.

Uyu muyobozi kandi yemeza aba baturage bari mu cyumba cyabo bonyine kugira ngo hatagira utoroka.

Yagize ati:“Nibuka ko mu cyumweru gishize twari dufite abarwayi 74 bose bafite ibibazo bya mituweli, amahirwe dufite ni uko twabashije kubona sale yabo bihariye harimo n’ibitanda, uhageze wagira ngo ni abantu bakirwaye ariko n’abantu bakize basezerewe, ariko babuze ubwishyu.”

Uyu muyobozi w’ibitaro yakomeje agira ati:“Hari abadafite mituweli, hakaba abandi bishyuye ariko batarabona izo karita, hakaba n’abandi bafite ikarita ariko bakabura rya 10% agomba kwishyura hanyuma mituweli ikamwishyurira 90%, akaba yarabuze n’iryo 10%, ubwo ni ibibazo bitandukanye bifitanye isano na mituweli.”

Muri aba baturage bafungiye kwa muganga harimo abavuga ko bahamaze amezi arenga abiri, hakaba n’abahamaze igihe gito, ariko ikibateye impungenge kurushaho ni uko n’aho bafungiye hari abadafite ababagemurira, ku buryo kubona icyo bafungura bigoranye cyane.

 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.