Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ibihugu byacu ntibikabe ubuhungiro bw’abanyabyaha-Kagame   

  Yanditswe na RNP
 4 months ago

 
 

Perezida Paul Kagame yasabye abakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), kongera imbaraga mu mikoranire yabo hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha, cyane cyane ibikorwa hifashisihjwe ikoranabuhanga nka bimwe mu byaha bivuka muri iki gihe kubera iterambere ryaryo.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 18 y’Abakuru ba Polisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), n’umwitozo w’iminsi 5 wo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.



Yagize ati ’’Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha cyangwa ngo ibihugu byacu bibe ubuhungiro bwabo. Icyo dusabwa ni imikoranire, guhanahana amakuru ndetse no kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu mirimo ya buri munsi ya Polisi.

Yanabakanguriye kugirirana icyizere n’ubwumvikane hagati yabo kugirango iyo mikoranire myiza igerweho

Perezida Kagame ati ’’Nta kintu gishobora gusimbura icyizere n’ubwumvikane mu bayobozi ba za Polisi. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yashyize imbere imikoranire myiza n’ubutwererane hagati y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko. Tugomba gukorera hamwe ngo twongerere imbaraga imiryango duhuriramo mu karere n’indi mpuzamahanga.’’

Abarenga 200 baturutse mu bihugu bya Afurika 37 bitabiriye iyi nama, barimo abayobozi bakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), abayobozi b’amashami ashinzwe ubugenzacyaha (CID) muri ibyo bihugu, abayobozi b’ibiro bya Polisi mpuzamahanga (Interpol), n’abandi batoranyijwe n’ibihugu byabo ngo bitabire uwo mwitozo.



Iyi nama ya 18 y’abayobozi bakuru ba polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba ikaba izamara iminsi 3 ifite intego ivuga ngo:’’Twongere imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’iby’ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame yashimiye abagize uyu muryango kubera imikoranire myiza isanzwe irangwa mu bihugu biwugize.

Yavuze kandi ko Polisi ya buri gihugu igomba gukora ibishoboka ikagirirwa icyizere n’abaturage ikamenya ibinogeye buri gihugu hanyuma igakurikiza indangagaciro ku rwego rwo hejuru.



Yavuze ati’’Afurika iri kwihuta cyane mu ikoranabuhanga, ikaba ariyo mpamvu ifite ibyago byo kwibasirwa n’ibyaha nk’ibi, ariko ntidushobora kwihanganira ko hari icyatambamira iterambere ryayo kinyuze mu ikoranabuhanga, ahubwo rikwiye gukomeza kuyifasha gutera imbere. Bikaba bisaba imikoranire ya hafi y’inzego z’umutekano kugirango gutahura ibyaha nk’ibi, gufata no kugeza mu butabera ababikekwaho byorohe.”

EAPCCO yashinzwe mu 1988 i Kampala muri Uganda mu nama ya mbere yari yahuje abayobozi ba za Polisi z’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika, ikaba igizwe n’ibihugu 13 aribyo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Comoros, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Kenya, Sudan, South Sudan, Seychelles, Somalia, na Tanzania.

Ikaba yarashinzwe nk’imwe mu ngamba zo guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha ndengamipaka.



Yashimiye abayobozi ba Polisi mpuzamahanga (Interpol) bari muri iyi nama barimo umunyamabanga mukuru wayo Dr Jürgen Stock.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaranakiriye umwitozo wo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ukaba warateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Polisi mpuzamahanga (Interpol), ukaba uhuje abantu barenga 100 baturutse mu bihugu bya Afurika. Uyu mwitozo ukaba ari uwo kongerera ubumenyi inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu mwitozo ukaba wibanda ku icuruzwa ry’abantu rikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga cyane cyane irikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, telephone, mudasobwa na murandasi.

Hakaba hanashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cy’akarere cy’ikitegererezo kizaba gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kizubakwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Biteganyijwe ko iki kigo kizatwara miliyoni imwe n’igice y’amadolari y’abanyamerika, kikazaba gifite ibyangombwa byose byifashishwa mu kurwanya ibi byaha, kikazajya kinatanga amahugurwa yo kongera ubumenyi ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) Dr Jurgen Stock, yavuze ko EAPCCO ari umwe mu miryango igaragaramo imikoranire myiza hagati y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ku isi yose, anasezeranya ko umuryango abereye umunyamabanga mukuru uzakomeza kuyitera inkunga ngo ikomeze kubaka ubushobozi.

Dr. Stock yavuze ko iki kigo kizaba gifite ibyangombwa byose byifashishwa gukumira ibi byaha kandi bya ngombwa bituma isi iba mu mahoro.











 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.