Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ibihugu 36 byaje kwigira ku ndangamuntu nshya z’u Rwanda   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 May 2016

 
 

Impuguke ziturutse mu bihugu 36 byo ku mugabane wa Afurika, kuva kuri uyu wa 24 Gicurasi 2016, zatangiye inama y’iminsi itatu mu Rwanda, yiswe ID4AFRICA, igamije kwigira ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu guha abaturage indangamuntu zikoranye ubuhanga.

Iyo nama kandi irareba uko hafatwa icyerekezo kimwe mu gushishikariza abatuye umugabane wa Afurika, akamaro k’irangamimerere rikoreshejwe uburyo bw’indangamuntu ikoranye ubuhanga.

Pascal Nyamurinda uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umushinga w’indangamuntu nshya, NIDA, cyateguye iyo nama, mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko biteguye gusangiza abayirimo ibyakozwe mu kwegereza abaturage indangamuntu.

Ati “Byose byagezweho kubera imikorere ishingiye ku miyoborere myiza, bazaboneraho gusura imirenge itatu y’icyitegererezo aho bazirebera uburyo serivisi z’irangamimirere zihabwa abaturage hakoreshejwe ikoranabuhanga’’.

JPEG - 269.5 kb
Nyamulinda Pascal Umuyobozi wa NIDA ari kumwe na Dr. Joseph J. Atick mu kiganiro n’abanyamakuru

Dr Joseph J. Atick watangije umushinga ID4AFRICA, wanditse igitabo “The identity Ecosystem of Rwanda’’ avuga ko mu byatumye inama ibera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ari uko u Rwanda rumaze gutera intera kuruta byinshi mu bihugu bya Afurika ku bijyanye no gufasha abaturage mu irangamimerere hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, “Electronic Identification’’.

Ati “Nk’umuntu wakoreye ubushakashatsi mu Rwanda, ndabivuga mpereye y’uko ibyo byose u Rwanda rwabigezeho rubanje kwitegura no kubaka ibikorwaremezo byorohereza kugera kuri iryo koranabuhanga rishingiye ku ndangamuntu’’.

Insanganyamatsiko y’iyo nama ngarukamwaka iragira iti “ Digital Identity the practical Guide, bisobanura ngo Kwimenyakanisha hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ingero zifatika z’icyitegererezo’’.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.