Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ibihugu 6 birigira mu Rwanda amategeko agenga intambara   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 May 2016

 
 

Abasirikari, abapolisi n’abasivili 25 baturutse mu bihugu 6 byo muri Afurika bateraniye mu Rwanda, aho bazamara icyumweru bahugurwa ku mategeko agenga intambara.

Aya amahugurwa abera mu kigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.

Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bihugu bya Comores, Kenya, Uganda, Sudani, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

JPEG - 316.6 kb
Abitabiriye amahugurwa ku mategeko agenga intambara (Foto Ngaboyabahizi P)

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy Colonel Jules Rutaremera, atangiza iyi nama yagaragaje ko n’ubwo intambara ari mbi, iyo abayirwana bazi amategeko ayigenga bigabanya ibyangirika.

Yagize ati:“N’ubwo bwose intambara ari mbi, ariko ibyo yangiza byagabanuka mu gihe abayirimo basobanukiwe n’amategeko ayigenga.

Nko mu burenganzira bwa muntu, uri k’urugamba akamenya uburyo afata abari k’urugamba ndetse n’abataruriho, aha navuga abana, abagore, abarwayi n’abandi, mu by’ukuri usanga bakwiye kurengerwa mu bihe by’intambara”.

Yakomeje avuga ko abari muri aya mahugurwa bazamenya uburyo bwo gukorana n’imiryango yita k’uburenganzi bwa muntu nk’umuryango utabara imbabare, bakaba kandi bazabasha no gushyira mu bikorwa aya mategeko.

Muri aya mahugurwa hagaragajwe ko amategeko agenga intambara areba buri wese wayigiyemo, yaba ari Leta cyangwa imitwe yitwaje intwaro, kandi ngo kunyuranya na yo bihanwa n’umuryango mpuzamahanga.

Rose Mary Karamuta, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa aturutse muri Kenya, yabwiye Imvaho Nshya ko kwihugura muri aya mategeko bibongerera ubumenyi ku birebana n’uburyo uri k’urugamba yakwitwara.

Aya mahugurwa yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amahoro Rwanda Peace Academy gihereye i Nyakinama, k’ubufatanye na Leta y’u Buyapani.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.