Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Hemejwe 5 bahatanira gusimbura Senateri Mucyo uherutse kwitaba Imana   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 3 months ago

 
 

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yashyize ahagaragara urutonde rw’abakandida batanu bazasimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu witabye Imana tariki 03 Ukwakira 2016 nyuma igihe kigera ku mwaka yari amaze atorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena.

Uru rutonde rwatangajwe nyuma y’uko abo bakandida bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga ndetse amatora kuri uwo mwanya akaba ateganyijwe ku ya 1 Ukuboza 2016.

Mu bakandida bamaze kwemezwa harimo Dr Masabo François usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Mukakabera Monique, Mukamuganga Veneranda, Muhimakazi Félicité na Dr. Sezibera Richard wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC.

JPEG - 175.7 kb
Senanteri Mucyo Jea de Dieu uherutse kwitaba Imana azize kugwa ku ngazi agiye ku kazi

Biteganyijwe ko kwiyamamaza kw’Abakandida bizatangira ku wa 21 kugeza tariki 30 Ugushyingo 2016, bikaba bivuze ko bazahabwa iminsi umunani yo kwiyamamaza, izarangira bucya haba amatora.

Biteganyijwe ko gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ku mwanya w’Umusenateri utorerwa mu Ntara y’Amajyepfo bizakorwa bitarenze tariki 06 Ukuboza mu gihe ibyavuye mu matora bizatangazwa burundu bitarenze tariki 13 Ukuboza 2016.

Bamwe mu basesengura ibya Politiki ndetse na bimwe mu bitangazamakuru batangiye guhwihwisa ko Dr. Richard Sezibera uri mu bakandida bamaze kwemezwa ahabwa amahirwe menshi, cyane ko atari mushya muri politiki kuko yigeze kuba umudepite imyaka itanu, aba Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Na none kandi Dr Sezibera yabaye Minisitiri w’Ubuzima, gusa kuri ubu nta mirimo izwi ari gukora nyuma yo gusoza manda y’imyaka itanu nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho yasimbuwe n’Umurundi Liberate Mfumukeko.

Izi inshinganomuri EAC yazikoze kuva muri Mata 2011 kugeza muri Werurwe 2016.

Dr Sezibera Richard uherutse gusimbuzwa ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa EAC

 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.