Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Harelimana yagizwe umuyobozi w’abaminisitiri bahuje inshingano mu karere   

  Yanditswe na RNP
 September 2016

 
 

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda Sheikh Musa Fazil Harelimana yagizwe umuyobozi w’abaminisitiri bafite polisi mu nshingano zabo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Mu ijambo yavuze asoza ku mugaragaro inama ya 16 y’abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano zabo muri Afurika y’Uburasirazuba yabereye i Kigali muri iki cyumweru, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana yavuze ko ibyaha byo mu kinyejana cya 21 bitandukanye n’ibyakorwaga kera, kuko ubu abanyabyaha babikora bifashishije ikoranabuhanga ku buryo kubafata no kubashyikiriza ubutabera bitoroha.

Minisitiri Harelimana yavuze ko bimwe mu bibi abatuye isi muri iyi minsi bahura nabyo ababibakorera bafashisha ikoranabuhanga harimo ko abakora ibikorwa by’iterabwoba bakoresha ikoranabuhanga na murandasi mu gushaka urubyiruko binjiza muri ibyo bikorwa, gushora urubyiruko mu icuruzwa ry’abantu, ubujura bw’amafaranga ku buryo biba amafaranga menshi umuntu utacyekwaga, n’ibindi.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:’’’Uburyo bwiza bwo kurwanya ibyaha nk’ibi by’ikoranabuhanga na ndengamupaka ni ukugirana imikoranire myiza n’ubutwererane hagati y’inzego z’umutekano, kongera ubufatanye hagati yazo no kuzongerera ubushobozi mu kurwanya ibi byaha kandi inzego z’umutekano nazo zikagira ubumenyi mu ikoranabuhanga buhambaye kurusha abanyabyaha.’’

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ko:

Ibihugu byose bizagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ngarukamwaka rusange ya 18 y’Umuryango w’Abakuru ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCO), inemeza ko hakwiye gushyirwaho uburyo buhuriweho mu kuburwanya no gukorana ku rwego rwo hejuru hagati y’inzego z’akarere ndetse no guhanahana ingamba ziba zafashwe mu kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Aba baminisitiri kandi bavuze ko ibibazo ibihugu bigize uyu muryango bihura nabyo by’imodoka n’ibindi binyabiziga biba byibwa mu bihugu bimwe bigafatirwa mu bindi, habaho imikoranire hagati y’ibyo bihugu byombi ibyo bibazo bigakemurwa.

Hemejwe ko Uganda izakira inama ngarukamwaka rusange ya 19 y’Umuryango w’Abakuru ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCO), naho Ethiopia ikakira iya 20.

Banashimiye kandi Polisi mpuzamahanga kubera ubufasha iha EAPCCO mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hemejwe kandi ko ibihugu bihuriye muri EAPCCO bizashyigikira umuyobozi mukuru wa Polisi ya Namibia Lt. Gen. Sebastian Ndeitunga guhatanira kuyobora Polisi mpuzamahanga (Interpol) nk’uko byemejwe n’inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Aba baminisitiri kandi banashimye uko u Rwanda rwakiriye iyi nama n’amahugurwa ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) Dr Jurgen Stock yavuze ati:’’Akarere k’Uburasirazuba bwa Afurika ni ingenzi kuri Polisi mpuzamahanga (Interpol). Turishimira ibikorwa bya EAPCCO mu kongera ubushobozi n’ibindi bikorwa.

Itsinda ryacu riri i Nairobi muri Kenya ryakomeje gufasha Polisi zo muri aka karere mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu n’iyangizwa ry’amashyamba ndetse no gufata ababikekwaho.’’

Dr Stock yavuze kandi ko inzego z’umutekano muri Afurika y’Uburasirazuba zikora ibishoboka byose zigakoresha ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga kugirango zikorane neza n’abaturage kandi zitange serivise nziza.

Iyi nama yabanjirijwe n’izindi nama zihariye zirimo iz’abayobozi ba Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri ibi bihugu uko ari 13, izábayobozi b’amashami y’ubugenzacyaha, abashinzwe amategeko, abashinzwe uburinganire bw’ibitsina byombi, n’abashinzwe kurwanya iterabwoba.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.