Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Hagaragajwe igabanuka rikabije ry’abasoma ibinyamakuru by’impapuro mu Rwanda   

  Yanditswe na MUGISHA BENIGNE
 April 2016

 
 

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) bugaragaza ko itangazamakuru ry’imbuga za internet rikunzwe cyane kurusha iryo mu mpapuro (Print Media), aho abatari bake batagikunze gusoma ibinyamakuru by’impapuro ahubwo bashakira amakuru kuri Interineti.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na RGB ku wa Kane, taliki ya 21 Mata 2016 bugaragaza ko kuva interineti yabaho, abasoma ibinyamakuru byo mu mpapuro bagiye bagabanuka, kuko abenshi babona amakuru mu buryo bwihuse kandi buhendutse ku mbuga nkoranyambaga.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu 41% basoma ibitangazamakuru ari uko babisanze mu biro byabo, 32% babasha kubyigurira, 18% babihabwa n’inshuti zabo naho 9% bakabisanga mu masomero.

JPEG - 202.9 kb
Umuyobozi w’Ikigo cy’Ibinyamakuru byandikwa, RPPC, Safari Gaspard asobanura imbogamizi ziri mu itangazamakuru ryandika (Foto: The New Times)

Ambasaderi Fatuma Ndangiza, Umuyobozi wungirije wa RGB agendeye ku byavuye mu bushakashatsi iki kigo cyakoze, asanga kuba itangazamakuru rya Interineti ari ryo rikunzwe kurusha itanganzamakuru ryo mu mpapuro, biterwa n’impamvu zinyuranye zirimo n’imbogamizi zishingiye ku mwuga w’itangazamakuru ubwawo n’umuco wo gusoma utamenyerewe mu Rwanda.

Yagize ati “Byagaragaye ko abantu benshi bashakira amakuru kuri interineti kurusha uko basoma ibitangazamakuru byo mu mpapuro ku mpamvu z’uko itangazamakuru rya interineti barigeraho mu buryo bwihuse kandi buhendutse, ndetse riba rinacukumbuye.”

Yakomeje asobanura ko kuba itangazamakuru ryo mu mpapuro rititabirwa na benshi muri iki gihe, biterwa n’ubushobozi buke bw’ibitangazamakuru byandika no gushora imari muri ryo, bituma ibiciro bijya hejuru, bityo bikagurwa na bake.

JPEG - 48.9 kb
Umuyobozi wungirije wa RGB, Gerard Mbanda n’abayoboye ubwo bushakashatsi.

Uyu muyobozi kandi asanga kutagura ibinyamakuru by’impapuro bidaterwa n’ubushobozi ahubwo ari ukubura ubushake.

Amb. Ndangiza avuga ko RGB itazishingira ibibazo byose biri mu itangazamakuru ryandika birimo nk’ubushobozi buke, ibikorwaremezo n’ubumenyi budahagije bwa bimwe mu bitangazamakuru, nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.

Iki kigo kivuga ko kizakomeza gukora ubuvugizi mu kurishakira inzego zifasha mu kuzamura ubushobozi bw’itangazamakuru no kongerera ubumenyi abanyamakuru muri rusange.

Abayobozi b’ibitangazamakuru binyuranye bari bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi bagarutse ku mbogamizi zinyuranye itangazamakuru ryandika rihura na zo, nk’ibikubiye mu nkuru zisohoka (content) usanga bidakurura abantu n’ibiciro by’ibinyamakuru biri hejuru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda, MHC, Peacemaker Mbungiramihigo, avuga ko uru rwego ruzakomeza gukora ibishoboka ngo itangazamakuru muri rusange ritere imbere.

Yagize ati “ Tuzakomeza kongerera ubushobozi abanyamakuru binyuze mu mahugurwa anyuranye, ubushakashatsi n’ubuvugizi.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa ibinyamakuru byandikwa bibarirwa muri 25, muri byo hari ibimaze imyaka isaga 50 bikora nk’Imvaho Nshya na Kinyamateka.

 

Comments

 
 
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu
Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu

Abaturage bo mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Gatenga, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, barashimira umufatanyabikorwa Mudacumura Fiston waberegeje isomero mu mudugudu wabo. Ubwo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.