Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Guverinoma yanenze Kiliziya Gatolika yasabiye imbabazi abantu batazwi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Guverinoma y’u Rwanda yanyuzwe n’intambwe yatewe na Kiliziya Gatolika ubwo yasabiraga imbabazi abayobozi n’abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko inenga kuba zarasabiwe abantu batazwi ndetse itangazo ntirinasomwe mu makiliziya yose kuwa 20 Ugushyingo 2016.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2016, Guverinoma yagaragaje uko yakiriye icyemezo cy’abepisikopi icyenda basabye imbabazi, ku byaha bimwe byakozwe na bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika mu gihe cya Jenoside.

Iyi ntambwe ngo yafashwe nko kwicuza kw’abantu ku giti cyabo. Bityo Guverinoma y’u Rwanda ibifata nko kuba Kiliziya Gatolika ikiri kure mu bijyanye no kwemera uruhare rwayo rwuzuye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guverinoma yatanze impamvu ishingiraho igaragaza ko ikibazo kitarabonerwa igisubizo nko kuba imbabazi zasabiwe abantu batazwi, ndetse no kuba bigaragara ko abepisikopi bateye intambwe irenze ubushobozi bwabo yo guhanagura icyaha kuri Kiliziya ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside mu gihe n’ibihamya by’amateka bigaragaza ukuri gutandukanye.

Indi nkuru wasoma: Kiliziya Gatolika yasabiye imbabazi abayoboke bayo bakoze Jenoside

Na none kandi iri tangazo ryerekana ko “bibabaje kuba bamwe mu bapadiri baranze gusomera abakirisitu itangazo nk’uko byari byitezwe, bagaragaza ko batifatanyije n’iyi gahunda yo kwicuza broheje cyane.”

Giverinoma y’u Rwanda isanga hagendewe ku buremere bw’ibyaha byakozwe, hakenewe ibisobanuro bivuye i Vatican nk’uko byagiye bigaragara no ku bindi bibazo byagaragaye muri Kiliziya kandi bitarusha uburemere Jenoside.

Giverinoma y’u Rwanda irashimira Abepisikopi icyenda bafashe iya mbere mu gushimangira agaciro ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi yijeje ko izakomeza gukorana n’Abayobozi ba kiliziya Gatolika mu guhangana n’ibibazo by’amateka yirinda inzitwazo cyangwa ubwoba nk’uko abandi banyarwanda babigenje mu myaka 22 ishize.

 

Comments

 
 
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

U Rwanda ruri imbere mu  burenganzira bw’umugore – Prof Rugege
U Rwanda ruri imbere mu burenganzira bw’umugore – Prof Rugege

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege asanga u Rwanda ari kimwe mu bihugu byashyize imbere politiki yo kwita ku burenganzira bw’umugore n’umukobwa, by’umwihariko ku bijyanye no kubungabunga (...)

Abafite ubumuga bahawe amahirwe babasha imirimo nk’iyabandi
Abafite ubumuga bahawe amahirwe babasha imirimo nk’iyabandi

Abafite ubumuga bahawe amahirwe babasha imirimo nk’iy’abandi bityo, bakigirira umumaro, bakagirira umumaro igihugu ndetse n’Isi yose muri rusange. Ibi byagarutsweho na Mukantagwera Eugenie, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.