Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Gushora imari mu mutekano ni ishema ry’u Rwanda-Min Busingye   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 3 months ago

 
 

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston, yemeza ko gushora imari muri gahunda zo kubaka amahoro no kurengera abasivili mu bihe by’umutekano muke; ari ishema ry’ uRwanda.

Minisitiri Busingye yashimangiye ubwitange bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu kigo cy’igihugu cyo kubaka amahoro (Rwanda Peace Academy) ku wa gatatu tariki 9 Ugushyingo 2016 mu muhango wo gutangiza amahugurwa mpuzamahanga ku kurinda abasivili yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili 36 baturutse mu bihugu 14.

Abitabiriye aya mahugurwa azasozwa kuwa 16 ugushyingo uko ari 36 bazasangizwa ibikubiye mu mahame mpuzamahanga yemerejwe i Kigali mu nama mpuzamahanga ku kurinda abasivili mu bihe by’intambara yateranye kuva kuwa 28 kugeza kuwa 29 Gicurasi 2015.

Aya mahame yahawe inyito ya Kigali Principles on protection of civilians and the Responsibility to Protect akaba ariyo agiye gusobanurirwa izo ntumwa z’abasirikare, abapolisi n’abasivili baturutse mu bihugu 12 bya Afrika n’Ubuholandi na USA.

JPEG - 279.6 kb
Aba ni abahagarariye ibihugu 14 bitabiriye amahugurwa mu byo kubungabunga umutekano

Minisitiri Busingye Johnston yagize ati “Kuba u Rwanda rushyira imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no kurinda abaturage ni ishema rikomeye kuri rwo n’abayobozi barwo. Amahame bagiye kuganiraho ni umusanzu ukomeye mu kurinda abasivili ku Isi yose.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Colonel Rene Ngendahimana yavuze ko impamvu u Rwanda ari rwo rwakiriye amahugurwa ari uko Ingabo zarwo zimaze kuba icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga bitewe n’umurava, n’imyitwarire myiza yose bagaragaza mu gihugu no mu mahanga aho batumirwa kubungabunga amahoro.

Yashimangiye kandi ko umuco wo kurinda abasivili ari wo bashaka gutoza abasirikare b’ahandi.

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Frederique Maria De Man, yemeje ko u Rwanda ari intangarugero ku buryo rugomba gushyigikirwa. Ahatunzwe agatoki mu ngero z’aho abasivili batarindiwe umutekano ndetse bagatereranwa n’abagombaga kubarinda ni mu ntambara zo muri Iraq, Syria, Yemen Soudan y’Epfo n’ahandi.

Agendeye ku buryo ayo mahame yashyiriweho umukono Kigali arengera abasivili kandi akaba amaze kwemezwa n’ibihugu 38 byo ku migabane yose, Ambasaderi Maria De Man yiteguye gutanga umusanzu wo gushishikariza n’ibindibihugu kuwusinya.

 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.