Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Gusaba imbabazi kwa Kiliziya Gatolika kwabohoye Abanyarwanda   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Kuri iki cyumweru tariki 20 Ugushyingo Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku bw’abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 22 ishize.

Hashize igihe kinini Abanyarwanda b’ingeri zitandukaye bategereje kumva Kiliziya Gatolika igira icyo ivuga ku bari abayoboke bayo ndetse n’abapadiri bagize uruhare muri Jenoside, no ku bwicanyi bwagiye bukorerwa mu makiliziya atandukanye mu gihugu aho amwe yahindutse inzibutso kubera imbaga yahatikiriye.

Mu butumwa busoza umwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana, abepisikopi mu Rwanda bashyize itangazo ahagaragara rigaragaza ko nubwo ibyabaye byose nta wigeze atumwa na Kiliziya, abayoboke n’abayobozi bagize uruhare muri Jenoside bayiteye gusaba imbabazi no kwisegura ku banyarwanda bose byasigiye igikomere.

Abanyarwanda banyuzwe n’uko Kiliziya Gatolika yivuye imuzi igasabira imbabazi abayoboke bayo mu gihe byavugwaga ko yaba yarinangiye gusaba imbabazi ku byaha byakozwe n’abayoboke ku giti cyabo nta ruhare rwayo rubirimo.

Mu majyepfo:

JPEG - 146.5 kb
Kanusu Gaspard wo mu ntara y’Amajyepfo (Foto Umutoni B)

Kanusu Gaspard yagize ati: “Byadushimishije kuba Kiliziya Gatolika yemeye gusaba imbabazi ku ruhare abakirisitu bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuko byadushenguraga kuba yari imaze imyaka ingana gutya.

Hari Abatutsi benshi biciwe muri za Kiliziya, hari abishwe ndetse banicishwa n’abakirisitu ba kiliziya Gatolika ndetse yewe hari n’abapadiri bagize uruhare muri Jenoside.

Yunzemo ati “Nka Kiliziya Gatorika rero tuzi ko ifite ingufu urebye ku isi yose kuba yari itaremera gusaba imbabazi ku ruhare abakirisitu bagize muri Jenoside byadushenguraga…twabyakiriye neza rero, ni no guha isomo ryiza ryo gusaba imbabazi abakirisitu ba Kiliziya Gatolika muri rusange.”

Mu Burasirazuba:

JPEG - 285.1 kb
Mutuyimana Placide wo mu ntara y’Uburasirazuba (Foto Manishimwe N)

Mutuyimana Placide yagize ati “Ndumva ari ibintu byiza, kuko ni intambwe yateye. Kuko iyo umwana akoze ikosa, umubyeyi arabihanirwa, iyo itungo ryonye nyir’itungo ni we ubibazwa, bivuze ko kuba Kiliziya Gatolika yateye intambwe igasaba imbabazi kubw’abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi byari ngomba rwose.”

Mu Majyaruguru:

JPEG - 320.4 kb
Uwimbabazi Marie Chantal wo mu ntara y’Amajyaruguru(Foto Ngaboyabahizi P)

Uwimbabazi Marie Chantal yagize ati “Amashyirahamwe, amakoperative, abantu ku giti cyabo basabye abanyarwanda imbabazi bemera icyaha, ariko nka Kiliziya Gatolika yo yasaga n’iyambariye ku gisebe cy’umufunzo, ushingiye ko hari bamwe mu bakirisitu, abapadiri, abafurere, ababikira n’abandi bari muri gereza, ndetse n’abandi bahunze.

Abo bose Kiliziya yari yaranumye nk’aho itabizi, ibi rero yakoze natwe biratubohoye, bije gushimangira ubumwe n’ubwiyunge kandi amajyaruguru tubigeze kure, no mu ndamukanyo yacu birimo, aho tugira tuti “Mugire amahoro ubumwe n’ubwiyunge”, iri rero ni ijambo rivuze byinshi mu kubaka u Rwanda rurimo abakoze Jenoside n’abayikorewe."

Mu Burengerazuba:

JPEG - 256.2 kb
Mukankubito Immaculée wo mu ntara y’Uburengerazuba (Foto Bahuwiyongera S)

Mukankubito Immaculée yagize ati « Byanshimishije cyane kuko najyaga nibaza impamvu Kiliziya Gatolika ikomeza kwinangira kandi bamwe mu bapadiri n’abayoboke bayo bashinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu n’ubwo ari umuti usharira ariko Kiliziya Gatolika na yo yemeye kuwunywa nyuma y’imyaka 22, ikaba iduhaye urugero rwiza rwo kudatinya gusaba imbabazi abo dushobora guhemukira, natwe abakirisitu tukaba dutegerezanyije amatsiko ibizakurikiraho nyuma y’uku gusaba imbabazi ku mugaragaro."

Mu mujyi wa Kigali : Uwiringiyimana Theogene yagize ati "Njye Jenoside yakorewe abatutsi yabaye ndeba kandi abenshi mu bishwe biciwe muri za kiliziya aho bari bizeye amakiriro.Bateye intambwe ibohora abanyarwanda.»

 

Comments

 
 
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Polisi yafashe batandatu bacuruza ibiyobyabwenge mu turere dutandukanye
Polisi yafashe batandatu bacuruza ibiyobyabwenge mu turere dutandukanye

Mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje imikwabu yo gufata no guhana abacuruza n’abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Werurwe yafashe abantu 6, ibafatira mu turere twa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.