Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Gatsibo: Umugabo afungiwe guha ruswa ushinzwe serivisi z’ubutaka   

  Yanditswe na RNP
 5 months ago

 
 

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ifunze uwitwa Bizimana Jean Paul kubera kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda ushinzwe serivisi z’ubutaka mu murenge wa Ngarama witwa Ntaganda Gaston.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Bizimana yagerageje gutanga iyo ruswa ku wa 8 Nzeri asanze uwo yashatse kuyiha (Ntaganda) ku biro by’Umurenge wa Ngarama.

Asobanura uko Bizimana yabigenje, IP Kayigi yagize ati:"Umubyeyi we witwa Ikimbareba Mariane yahaye umunani w’ubutaka abana be icyenda (Harimo na Bizimana).Ubutaka yabagabanyije bungana na Hegitari ebyiri n’igice. Nyuma yo kugabanywa, Bizimana yanditse urupapuro ruvuga ko ubwo butaka bwose yabuguze na nyina ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, ndetse barumuna be baza guhinga aho bahawe akababuza ababwira ko bwose ari ubwe."

IP Kayigi yakomeje agira ati:"Bizimana abonye ko imigambi ye itagezweho nk’uko abishaka,yasabye nyina ko bajyana ku ushinzwe serivisi z’ubutaka kugira ngo asobanure iby’iyo migabane y’ubutaka. Yatiye moto, maze ayimuhekaho (Nyina) bajya ku biro by’umurenge wa Ngarama. Bahageze; yasabye Ntaganda gusinyisha umubyeyi we kuri urwo rupapuro rw’ubugure yiyandikiye, ndetse agerageza kumuha iyo ruswa kugira ngo abimukorere; ariko arabyanga; ahubwo ahita abimenyesha Polisi iramufata."

Yavuze ko Bizimana ukurikiranyweho kugerageza gutanga ruswa no guhimba inyandiko agamije kuriganya abavandimwe be ubutaka afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngarama mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, IP Kayigi yagize ati:" Mbere yo gukora ikintu icyo ari cyo cyose ni byiza gutekereza ku ngaruka zacyo zaba izishingiye ku mibanire muri rusange ndetse n’amategeko. Ni byiza kwirinda ibikorwa nk’ibi bya Bizimana kubera ko uretse kuba binyuranije n’amategeko; binatera amakimbirane mu miryango; avamo inzangano no kugirirana nabi ku buryo hari n’igihe zivamo impfu. "

Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatseguha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Iya 609 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yononainyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.