Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Gasasira wahoze ayoboye ikinyamakuru Imvaho Nshya yapfuye   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Gasasira Gaspard wabaye umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Imvaho Nshya mu 1998 yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu azize uburwayi.

Bamwe mu bagize umuryango we bavuga ko uyu mugabo wakoraga muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, yari muzima dore ko no mu mpera z’icyumweru gishize yari yatashye ubukwe.

Ngo mu gitondo yabyutse abwira umukozi koza imodoka, yicara ku kabaraza ari naho yaguye.

JPEG - 33.7 kb
Gasasira Gaspard yapfuye bitunguranye

Gasasira yigeze kuba Sous-Prefet mu cyahoze ari Butare, nyuma yaho yinjiye mu itangazamakuru muri ORINFOR mu kinyamakuru Imvaho Nshya, icyo gihe cyari kiyobowe na Tom Ndahiro ariko Gasasira aza kumusimbura.

Nyuma yaje Gasasira nawe gusimburwa na Ndamage Frank, ajya gukora mu nzego za Leta zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutabera na CNLG aho yari ashinzwe gushyira inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w’isi (patrimoine de l’UNESCO.

Uwamusimbuye ku Bwanditsi Bukuru bw’ Imvaho Nshya, Ndamage, avuga ko amuzi nk’umutu witonda itaragiranaga ikibazo n’abo bakorana ndetse n’abo ayboye.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye na polisi mpuzamahanga (Interpol) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, yashyikirije Leta ya Uganda imodoka n’ipikipiki byibwe bigafatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe (...)

USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000
USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000

Abanyeshuri 51 545 bo mu turere dutandukanye two mu Rwanda bahawe ibikoresho bizabafasha mu masomo binyuze muri gahunda ya Twiyubke yatewe inkunga n’Ishami rya USA rishinzwe iterambere (...)

Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.