Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Gasabo: Umusore yagwiriwe n’ikirombe arapfa   

  Yanditswe na RNP
 May 2016

 
 

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko witwa Hakizimana Jean Baptiste yagwiriwe n’itaka ku itariki 28 Gicurasi ubwo yacukuraga Ubutare (Tin) mu kirombe yakoragamo kitwa Rucekeri Company Ltd kiri mu kagari ka Akamatamu, ho mu murenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP), Emmanuel Hitayezu yagize ati:"Ubwo we na bagenzi be barimo bacukura buriya bwoko bw’amabuye y’agaciro muri kiriya kirombe, yaje kugira ibyago agwirwa n’itaka, maze bimuviramo kubura ubuzima."

SP Hitayezu yasabye abafite amasosiyete acukura amabuye guhora bari menge kuko impanuka zidateguza.

Ati:"Abafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro ntibagomba kwirara ngo bafite ibyangombwa byo gukora uyu mwuga, bakwiye guhora basuzuma ko ibikoresho by’ubwirinzi bw’impanuka bikiri bizima, kandi igihe bigaragaye ko bishaje bigahita bisimbuzwa ibishya."

JPEG - 31.9 kb
Abafite ibirombe basabwe guhora bitwararitse

Mu minsi ishize impanuka nk’izo zabaye mu turere twa Muhanga na Rulindo aho abantu babiri bapfuye.

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
SP Hitayezu yagize kandi ati:" Igihe cy’imvura ubutaka buroroha cyane ku buryo bushobora kuriduka cyangwa bugatemba. Ibi bisobanura ko abakora imirimo y’ubucukuzi bw’ababuye y’agaciro bakwiye gushyiraho uburyo bwo gukumira impanuka aho babikorera"

Yibukije ko gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira, maze asaba abantu kwirinda kuyacukura mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Yabasabye kandi kwirinda ibindi bikorwa byangiza ibidukikije nko kunyura mu busitani n’indabo, gukoresha amasashe, no kujugunya imyanda aho ari ho hose.

Yagize na none ati, "Kwangirika kw’ibidukikije bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange. Bitera kandi ibiza nk’inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka, n’isuri”.

Mu nshingano za Polisi y’u Rwanda harimo kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho, ibi ikaba yarabishimangiye ishyiraho ishami rishinzwe ku buryo bw’umwihariko kurengera ibidukikije ( Environmental Protection Unit-EPU).

Mu bikorwa by’iryo shami biheruka mu karere ka Ngororero, ryahafatiye abantu 11 bacukuraga amabuye y’agaciro batabifitiye uruhushya.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.