Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Gasabo: Umugabo afunzwe akekwaho kwiba amafaranga aho yari ku kiriyo   

  Yanditswe na RNP
 3 months ago

 
 

Mungwakuzwe Theogene w’imyaka 29 y’amavuko, ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho kwiba amafaranga 400,000 y’amanyarwanda n’amadorali y’Amerika 800 ndetse n’amakarita yo guhamagara akoreshwa mu Rwanda ahwanye n’amafaranga 15000, aya mafaranga aka ahwanye n’amanyarwanda 1, 050,000 arengaho make.

Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko, ukekwaho iki cyaha yafashwe ejo mu ijoro ryo ku italiki 15 Ukwakira, ari nabwo yahise ashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Kimironko ari naho afungiye ubu.

SP Hitayezu avuga ko, yayibye mu rugo rw’uwitwa Sebukoko J. Bosco, utuye mu kagari ka Bibare, mu murenge wa Kimironko , ubwo muri urwo rugo hari abantu benshi bari ku kiriyo.

Yagize ati:” Uyu mugabo yinjiye mu nzu yitwaje kujya ku musarani uri mu nzu, agezemo akatira mu cyumba kindi yanibyemo.”

Yakomeje avuga ko , mu gusohoka ariko, uyu mugabo yabonywe n’umwana ari nawe wamwerekanye bamusatse bamusangana ibyo bari babuze muri kiriya cyumba yinjiyemo, ari nabwo yahise ajyanwa kuri Polisi.

Kuri iki gikorwa, (SP) Hitayezu , yakanguriye abaturage muri rusange bakira abashyitsi mu ngo zabo, abagana amahoteri n’ andi macumbi babikamo ibyo bagendana kujya bagira uruhare mu mutekano w’ibintu byabo birimo amafaranga, za telefoni n’ibindi, kugira amakenga ku bahagendagenda n’iyo baba bahakora, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe hari uwo baketse kugira ngo akurikiranywe bwangu.

Yagiriye inama abakora bene ubu bujura cyangwa n’abandi baba bafite umugambi wo kwishora mu bujura haba mu ngo z’abaturanyi, mu mahoteri cyangwa ahandi hose haba abantu , gucika ukubiri n’iki cyaha kuko Polisi y’igihugu yashyizeho ingamba zikomeye zo kubatahura no kubafata kandi bakanashyikirizwa ubutabera.

Ingingo ya 292 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda isobanura ko, kwiba ari ugutwara cyangwa gukoresha ikintu cy‟undi bujura. Naho ibihano bikaba biteganywa n’ingingo ya 300.

Ingingo ya 300 iteganya ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.