Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Gasabo: Abaturage biyubakiye Sitasiyo ya Polisi yatwaye miliyoni 23   

  Yanditswe na RNP
 June 2016

 
 

Abaturage b’umurenge wa Gisozi babifashijwemo n’Akarere ka Gasabo biyujurije Sitasiyo ya Polisi ifite agaciro ka miliyoni zirenga 23 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’umutekano mu murenge wabo; ikaba yamuritswe kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Gicurasi.

Umuhango wo gushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda iyo nyubako wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka ari nawe wari umushyitsi mukuru aherekejwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana,

Mu bandi bayobozi bari bahari harimo Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda; umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa; hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze ba Gasabo n’ab’Umujyi wa Kigali.

JPEG - 105.3 kb
Ibiro byafunguwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, F. Kaboneka, Umuyobozi wa Polisi IGP Gasana na Meya wa Gasabo Rwamulangwa Staaphen

Iyi nyubako izakoreramo Sitasiyo ya Polisi ya Gisozi yamuritswe igizwe n’ibiro bitandukanye birimo ahazakorerwa n’umuyobozi w’iyi Sitasiyo, aho bafungira, icyumba cy’ikoranabuhanga, ibiro by’ubugenzacyaha, icumbi ry’abapolisi n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bufatanye bwayo n’inzego z’ibanze, ashima imiyoborere myiza igihugu cyacu gifite aho yagize ati:” Uyu ni umusaruro w’imiyoborere myiza irangaje imbere ubufatanye bw’inzego twahitiwemo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Iyo miyoborere myiza niyo ituma tugera ku bikorwa nk’ibi kuko hari abandi batabishobora.”

Yakomeje agira ati “Inzego z’ibanze nizo zishyira mu bikorwa gahunda za Leta ariko ntacyo zageraho nta mutekano. Ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage bworoshya ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda. Ubufatanye nizo mbaraga kandi n’ibindi bitari ibi bizagerwaho, ibi bibe urugero no ku yindi mirenge.”

Minisitiri Kaboneka yakomeje avuga ko ntacyo umuntu cyangwa urwego runaka rushobora kugeraho mu gihe ari nyamwigendaho. Yabijeje ko nibakomeza ubu bufatanye hirindwa icyabuhungabanya bazagera no ku bindi biruta ibyagezweho, cyane ko n’ubuyobozi buzakomeza kubatera ingabo mu bitugu.

IGP Gasana yashimiye abaturage ba Gisozi, ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere ku gikorwa cyiza bakoze.

Yagize ati "Ibiro by’umurenge biri kumwe na sitasiyo ya Polisi, ni ikintu kiza kizoroshya ubufatanye no kwihuta mu gukumira ibyaha no gutabara aho bikenewe.”

IGP Gasana yagize ati:”Ubuhamya dutanga uyu munsi bushingiye kuri gahunda y’umutekano n’iterambere. Hagati ya Polisi n’abaturage harangwa ubufatanye bushingiye ku gukumira no kurwanya ibyaha.”

Yagize ati:” Iterambere n’umutekano ntibyagerwaho nta bufatanye, tuzakomeza gutera imbere mu bushobozi buhari kandi tugera kubyo twifuza kugeraho.”.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gisozi, Theophile Niragire mu ijambo rye, yasobanuye ko igitekerezo cyo kubaka iyi Sitasiyo ya Polisi cyavutse nyuma y’aho abaturage ba Gisozi bifashishaga Sitasiyo ya Kinyinya kandi hari kure.

Niragire yagize ati:” N’ubwo abaturage bari baraguze imodoka ijyana abanyabyaha i Kinyinya, twatekereje ko tubonye Sitasiyo ya Polisi itwegereye iyi modoka yakoreshwa mu yindi mirimo.”

Mu karere ka Gasabo kagizwe n’imirenge 15, Gisozi niyo yonyine itagiraga sitasiyo ya Polisi. Umuyobozi w’aka karere Rwamulangwa Staphen yavuze ko abaturage bazakomeza gufatanya n’abayobozi b’imirenge ngo n’izindi Sitasiyo za Polisi zuzuze ibyangombwa.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.