Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Gahanga: Abarezi n’abanyeshuri biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 June 2016

 
 

Abanyeshuri n’abarimu b’ibigo by’amashuri byo mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro ku wa 30 Kamena 2016 bibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biyemeza kurwanya bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyuma y’urugendo rwo Kwibuka no gushyira indabo ku rwibutso rwa Nunga n’ahashyinguye inzirakarengane za Jenoside zaguye muri Kiliziya ya Gahanga, ushinzwe uburezi mu murenge wa Gahanga, Usabyimana Jean Damascene yasabye abanyeshuri guha agaciro bagenzi babo bazize akarengane, baharanira ko Jenoside itongera kubaho.

JPEG - 147.6 kb
Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Gahanga ya I mu rugendo rwo Kwibuka

Yasobanuye ko mu rwego rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside abanyeshuri bahabwa izindi nyigisho n’ibiganiro ku mateka ya Jenoside byiyongera ku masomo bahabwa mu ishuri.

Ati” Dufite gahunda ihoraho yo kuganiriza abana n’amatorero yo mu mashuri, tukabigisha indangagaciro, bakaganirizwa umuco na ghunda ya Ndi Umunyarwanda ari ryo shingiro ry’ubumwe n’ubwiyunge, bagakangurirwa kubahana no gukundana batagendeye ku moko.”

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gahanga ya I, Nyamugema Rutijanwa Eugene, yavuze ko badahwema gukangurira abanyeshuri n’abarezi kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati” Duhora tubaganiriza, tukabasobanurira amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ndetse buri mwaka dufata abanyeshuri bahagarariye abandi bakagira urugendoshuri ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi bakagaruka basobanurira bagenzi babo, babasaba kwirinda icyo ari cyo cyose cyabashora mu macakubiri.”

JPEG - 2 Mb
Umuyobozi wa Gahanga I yasabye abanyeshuri kwirinda amacakubiri

Mu murenge wa Gahanga haguye abanyeshuri n’abarimu basaga ijana ariko ngo haracyakorwa gukorwa ubushakashatsi ngo n’abandi bataraboneka bashyingurwe mu cyubahiro.

Helene Mukabaruta, uhagarariye Ibuka muri uwo Murenge, avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 haguye ababarirwa mu bihumbi 20.

Ati” Mu kagari ka Nunga hashyinguye imibiri 7564, mu kagari ka Kagasa 6711, naho mu kagari ka Karembure haeri urwibutso rushyinguyemo ababarirwa mu 3000.”

JPEG - 169.6 kb
Ushinzwe uburezi n’uhagarariye Ibuka mu murenge wa Gahanga bashyira ingabo ku rwibutso rwa Nunga

Abanyeshuri bo mu murenge wa Gahanga bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ndetse bakaba biyemeje kurwanya ingengabitekerezo yayo aho bagiye yose.

Benimana Olivier wo mu rwunge rw’amashuri rwa Gahanga I yemeza ko bageze kure bubaka ubumwe n’ubwiyunge muri bo ubwabo no mu bakuru ari nabo bakunze kurangwa n’ingengabitekerezo.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.