Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Gabiro: Perezida Kagame yitabiriye imyitozo ya gisirikare   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye imyitozo ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda y’urukomatane rw’intwaro, yabereye mu kigo cy’i Gabiro mu karere ka Gatsibo ku wa Gatanu ku ya 4 Ugushyingo 2016.

Iyo myitozo yakozwe na diviziyo ya mbere y’ingabo, yari igizwe n’ibice bitandukanye birimo icy’ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere.

Ubusanzwe ingabo zikoresha uburyo bukomatanyije mu ntambara rimwe na rimwe iyo zishaka kuzuzanya, urugero indege zikaza zifasha abasirikare barwanira ku butaka.

Nyuma yaho Umukuru w’Igihugu yagiranye ibiganiro birebana n’umutekano n’abagaba b’ingabo z’u Rwanda.

Amafoto © Village Urugwiro

 

Comments

 
 
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu
Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu

Abaturage bo mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Gatenga, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, barashimira umufatanyabikorwa Mudacumura Fiston waberegeje isomero mu mudugudu wabo. Ubwo (...)

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye na polisi mpuzamahanga (Interpol) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, yashyikirije Leta ya Uganda imodoka n’ipikipiki byibwe bigafatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.