Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Gabiro: Abayobozi bari mu itorero biyemeje guca umuco wo gutekinika   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 23 March

 
 

Abayobozi bari mu itorero ry’abajyanama b’uturere n’umujyi wa Kigali, mu kigo cya Gabiro mu karere ka Gatsibo, biyemeje ko bazakora ibishoboka byose bakarwanya umuco mubi wo gutekinika raporo, waranze bamwe mu bayobozi muri manda ishize.

Ni kenshi byavuzwe ko bamwe mu bayobozi bahimba za raporo, bagamije kubeshya imibare y’ibintu runaka, kandi na bamwe mu bayobozi bacyuye igihe biyemerera ko gutekinika bikorwa.

Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, wanayoboye muri manda ishize, yagize ati:“Icyo kibazo ntabwo twagihakana kuko cyagiye kigaragara, kugikemura si ukundi icya mbere ni ugukebura abayobozi no kubumvisha ko igihe hari ikibazo nta muntu ukwiye kugihishira, niba udashoboye kugikemura ku giti cyawe izindi mbaraga zagufasha.

JPEG - 388.4 kb
Bamwe mu bayobozi bari mu itorero i Gabiro (Foto Hakizimana Y)

Umuyobozi ntabwo akwiye kumva ko ariwe ushinzwe abaturage wenyine kuko dukora mu buryo bwuzuzanya nk’inzego.”

Umwe mu bajyanama mu karere ka Nyagatare, nawe yagize ati:“Nka twe abajyanama batowe ku rwego rw’akarere dufite imirenge duturukamo, hari uruhare rwacu ruzava muri iyi mirenge kuko buri gihe tugomba guhura na ba baturage badutoye, ubwo kandi tuzafasha akarere gukurikirana imishinga n’ibikorwa biri hirya no hino mu mirenge twatorewemo.

..harimo no gukurikirana uko abakozi mu tugari no mu mirenge bitwara, uko bakora, uko bakemura ibibazo by’abaturage, uko babigaragaza ibi bizadufasha gutanga raporo nzima kandi twese duhuriyeho yizewe.”

Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri Stella Ford Mugabo, ubwo yaganirizaga aba bajyanama, nawe yagarutse kuri iki kibazo.

Yagize ati:“Kimwe mu bintu bidindiza gahunda za leta ni umuco mubi uri mu bayobozi, ni ibintu byo gutekinika iyo muduhaye ibyo mwakoze mutwereka ko ari byiza ariko natwe dutoranya hamwe muri aho kugira ngo twemeze ko ibyo mwatubwiye ari byo, akenshi dusanga ibyo muvuga ko byakozwe bitarakozwe.”

Minisitiri Mugabo yakomeje abasaba kugabanya intera iri hagati yabo n’abaturage, mu gukemura ibibazo.

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Ubwiza bw’indege ya mbere nini yaraye itashye mu Rwanda (mu mafoto)
Ubwiza bw’indege ya mbere nini yaraye itashye mu Rwanda (mu mafoto)

Indege nshya yiswe ‘Umurage’ yaraye itashye mu Rwanda ku wa 1 Ukuboza 2016 igaragaza umwihariko mu miterere n’ubwiza bibereye amaso. Ikigo RwandAir cyakiriye iyi ndege ‘Airbus 330-300’ ifite (...)

Abapolisi 60 barangije bahuguwe ku buyobozi bwa sitasiyo za Polisi
Abapolisi 60 barangije bahuguwe ku buyobozi bwa sitasiyo za Polisi

Mu rwego rwo gukomeza kongerera ubumenyi abapolisi, ejo icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’ubuyobozi bwa sitasiyo za Polisi cyarangijemo abapolisi 60 ku Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu (...)

Kibeho: Ikibazo cy’amaresitora n’amacumbi kiracyari ingorabahizi
Kibeho: Ikibazo cy’amaresitora n’amacumbi kiracyari ingorabahizi

Mu gihe tariki 28 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa umunsi w’ibonekerwa i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, abaturuka hirya no hino baba bitabiriye uyu munsi mukuru, batangaza ko umutekano basanga mu (...)

U Rwanda rwasabye guhata ibibazo abasirikare 20 b’Abafaransa
U Rwanda rwasabye guhata ibibazo abasirikare 20 b’Abafaransa

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rukuru rw’u Bufaransa ubufatanye mu gukurikirana abasirikare b’Abafaransa bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. (...)

Leta yishimira kuba ibiribwa byinshi mu bitunze Abanyarwanda babyihingira
Leta yishimira kuba ibiribwa byinshi mu bitunze Abanyarwanda babyihingira

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko iterwa ishema no kuba ibiribwa byinshi bitunze abaturage biva muri bo, ibindi bikeya akaba ari byo biva mu mahanga. Mu nama mu nama nyungurabitekerezo ku isano iri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.