Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Dr Sezibera Richard yatsinze amatora y’abahatanira gusimbura Senateri Mucyo   

  Yanditswe na Beatha Umutoni
 3 months ago

 
 

Richard Sezibera yatsinze amatora gushimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu witabye Imana tariki 03 Ukwakira 2016 nyuma igihe kigera ku mwaka yari amaze atorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena.

Abakandida bahanganye na Dr Sezibera ni Dr Masabo François usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Mukakabera Monique, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité

Imibare y’agateganyo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yerekana ko Dr Sezibera Richard yabaye uwa mbere 63,9%, Mukakarera Monique aba uwa kabiri n’amanota 14,7%, Masabo Francois aba uwa gatatu n’amanota 11,9%,Mukamuganga Veneranda aba uwa kane n’amanota 5,6% na ho Muhimakazi Felicite aba uwa nyuma n’amanota 3,8%.

Dr. Sezibera Richard wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yatowe kuri uyu wa kane tariki ya 1 Ukuboza 2016, nyuma y’igihe cy’icyumweru amaze ahanganye n’abakandida batanu biyamamariza mu ntara y’amajyepfo guhera ku wa tariki 21 kugeza ku ya 30 Ugushyingo.

Mu gihe amanota y’agateganyo yatangajwe kuri uyu munsi, mu gihe ibyavuye mu matora bizatangazwa burundu bitarenze tariki 13 Ukuboza 2016. Dr. Sezibera yagiye yahawe amahirwe menshi bagitangira kwiyamamaza, cyane ko atari mushya muri politiki.

Yigeze kuba umudepite imyaka itanu, aba Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye na Minisitiri w’Ubuzima, gusa kuri ubu nta mirimo izwi yakoraga nyuma yo gusoza manda y’imyaka itanu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC yakozemo kuva muri Mata 2011 kugeza muri Werurwe 2016.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.