Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Col. Tom Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21   

  Yanditswe na SAMUEL MUTUNGIREHE
 March 2016

 
 

Col. Tom Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 anamburwa impeta za gisirikare, Br. Gen. (Rtd) Frank Rusagara Kanyambo akatirwa imyaka 20 naho uwahoze ari umushoferi we Sgt. François Kabayiza akatirwa imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 by’u Rwanda.

Urukiko Rukuru rwa gisirikare kuri uyu wa Kane rwahamije ibyaha ubushinjacyaha bwa gisirikare bwaregegamo abasirikare bakuru Col. Tom Byabagamba, Br. Gen. (Rtd) Frank Rusagara na Stg. (Rtd) buvuga ko abaregwa babikoze nkana kandi babizi ko mu myitwarire ya gisirikare ibyo bakoze bitemewe bityo amategeko agomba gukurikizwa uko byaba bimeze kose.

Col. Byabagamba yahamijwe ibyaha bine byose yakoreye muri Sudani y’Epfo ubwo yari mu butumwa bwo kugarura amahoro (UNAMISS).

Ibyo byaha birimo icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi bishobora guteza imvururu, icyaha cyo gukora igikorwa kigamije gusebya Leta uri umuyobozi, icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge, hakiyongeraho icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye no guhana ibyaha.

Uwahoze mu gisirikare Br. Gen. Frank Rusagara urukiko rwasanze afite n’irindi zina rya Kanyambo, nawe yahamijwe ibyo aregwa bitatu yakoreye mu Rwanda ubwo yari amaze gusezererwa mu gisirikare.

Ibyo ni ugukwirakwiza nkana ibihuha no gukora igikorwa kigamije gusebya ubutegetsi uri umuyobozi, amagambo yahamijwe ko yayavugiraga mu kabari ka Nyarutarama Tennis Club, hakaza n’icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Urukiko rwahamije kandi uwahoze mu gisirikare akaba yari n’umushoferi wa Rusagara, Sgt. François Kabayiza icyaha cyo guhisha ibimenyetso byagombye gufasha kugenza ibyaha gikomeye no guhana ibyaha ariko mu bushishozi bwarwo rusanga icyaha kindi cyo gutunga imbunda kidahama Kabayiza bityo rusanga agomba gutanga ihazabu y’amafaranga 500 000.

Urukiko rwavuze ko ibyaha abaregwa bakurikiranweho babikoze nkana, byaba ibyo gukwirakwiza amagambo mabi asebya Leta n’Umukuru w’Igihugu rukavuga kandi ko u Rwanda rufite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo busesuye ariko hari imyitwarire igenga abari mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, bityo abaregwa batari bayobewe inzira bacishamo ibitekerezo byabo mu gihe babona hari ibyo bashaka kuvuga bitabanogeye.

Urukiko rwifashishije amategeko rwavuze ko kugerageza gukora igikorwa cyo gukwirakwiza ibihuha muri rubanda no mu bo uyoboye nabyo ubwabyo bihanirwa nk’uwakoze icyo gikorwa mu gihe bigaragaye ko wari ufite umugambi wo kugera ku cyo ushaka.

Abakatiwe bajuririye ibihano bahawe, biteguye kuzagana inzira ziteganywa n’amategeko nk’uko abyemerera buri muntu utishimiye imikirize y’urubanza.

 

Comments

 
 
 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Polisi yafashe batandatu bacuruza ibiyobyabwenge mu turere dutandukanye
Polisi yafashe batandatu bacuruza ibiyobyabwenge mu turere dutandukanye

Mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje imikwabu yo gufata no guhana abacuruza n’abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Werurwe yafashe abantu 6, ibafatira mu turere twa (...)

 Abaturage barasabwa kugana inzu zitanga ubufasha mu by’amategeko
Abaturage barasabwa kugana inzu zitanga ubufasha mu by’amategeko

Yankurije Odette, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera, asaba abaturage kujya bagana ibiro bitanga ubufasha mu by’amategeko haba mu gihe gisanzwe no (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.