Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

CHUK ibangamiwe bikomeye n’akarere ka Nyarugenge katagira ibitaro   

  Yanditswe na UWIMANA DONATA
 May 2016

 
 

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kaminuza ya Kigali (CHUK) buvuga ko kuba akarere ka Nyarugenge katagira ibitaro byako byihariye bibateza abarwayi benshi kandi bitari ngombwa.

Iki kibazo, CHUK igihuriyeho n’abaturage bo muri ako karere basaba ko kubaka ibyo bitaro byakwihuta akarere kakavura abaturage bako.

Umutesi Adeline umuturage wo mu Murenge wa Nyakabanda, yavuze ko bivuriza ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu ariko ko iyo umuntu afite uburwayi bukomeye bamwohereza ku bitaro bya Muhima nabyo bigahita bimwohereza ku bitaro bikuru.

Ati “Iyo umurwayi amaze koroherwa, urugero nk’uwakoze impanuka, ibitaro bikuru bimwohereza ku bitaro byamwohereje. Kubera rero muri Nyarugenge nta bitaro by’akarere bihari, ugasanga bamwohereje Masaka cyangwa i Kibagabaga. Ibyo dusanga birimo imvune zikomeye.”

JPEG - 321 kb
Abarwayi babanye CHUK benshi

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya CHUK Dr. Hategeka Theobald nawe ahamya ko ibura ry’ibitaro bya Nyarugenge bibateza ubucucike bw’abarwayi.

Ati “Twakira abarwayi bagera kuri 70% ariko hari ikibazo gikomeye ku baturuka mu karere ka Nyarugenge giterwa n’uko akarere katagira ibitaro. Muhima ni ibitaro by’ababyeyi bivura abagore n’abana bakivuka ariko abandi bose bavurirwa ahandi.”

Avuga ko kuri CHUK havurirwa abaturage b’akarere ka Nyarugenge bo ku rwego rwa kabiri bafite indwara z’umubiri bakeneye kubagwa, ndetse n’indwara z’abana.

Ati “Kumva ko tuvura abaturage bose ba Nyarugenge indwara zakagombye kuvurirwa ahandi, ni byo bituma tugira abarwayi benshi ku bitaro bya CHUK. Kugira ngo icyo kibazo gishoboke, ni uko mu karere ka Nyarugenge hakubakwa ibitaro by’akarere.”

Dr. Hategeka avuga ko hari umushinga wo kubaka ibyo bitaro ariko ngo ntibasobanukiwe aho bigeze. Yifuza ko byakwihutishwa Nyarugenge ikavura abaturage bayo.

Gahunda yo kwimura ibitaro bya CHUK bikajya i Masaka ishobora gutuma ikibazo kirushaho gukomera

Umuyobozi mukuru wa CHUK avuga ko byaba ari ikibazo ibitaro ayoboye byimutse Nyarugenge itarubakirwa ibitaro, kuko ibigo nderabuzima byo muri ako karere nta muganga bigira, ndetse nta bikoresho birimo byakora ibyo ibitaro by’akarere byakora.

Ati “Abarwayi ba Nyarugenge twagakwiye kuba tubasubiza ku bitaro byabohereje ariko kuba nta bitaro bihari kugira ngo tumukure hano tumwohereze i Masaka cyangwa i Kibagabaga bidutera ikibazo. N’abaho baravuga ngo uwo muntu ko aturuka Nyarugenge aza i Kibagabaga gukora iki? I Masaka gukora iki? Bitubana ikibazo tukabura aho tubohereza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisire Nzaramba yasobanuriye Imvaho Nshya ko ikibanza cyo kubakamo ibyo bitaro by’akarere gihari, dore ko giherereye mu Murenge wa Nyamirambo.

Akarere kari kuganira n’abaterankunga b’Ababiligi bibumbiye mu muryango witwa CTB ku buryo bigenze neza byazashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.