Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Burkina Faso irigira ku ngamba u Rwanda rukoresha mu kurwanya ruswa   

  Yanditswe na RNP
 April 2016

 
 

Itsinda rigizwe n’abantu 6 bagize komisiyo yo kurwanya ruswa mu gihugu cya Burkina Faso basuye Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Mata ku cyicaro gikuru cyayo kiri ku Kacyiru, mu ruzinduko barimo kugirira mu Rwanda guhera ku wa mbere w’iki cyumweru.

Intego nyamukuru y’uruzinduko rw’iri tsinda muri Polisi y’u Rwanda, akaba kwari ukwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha ariko cyane cyane icya ruswa n’ibijyanye no kwigwizaho imitungo.

Nyuma y’ikiganiro bagiranye n’umuyobozi w’Ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege ari kumwe n’Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda, uwari uyoboye iri tsinda, Dr Luc Marius Ibriga yavuze ko bazanywe n’urugendo rw’akazi, bakaba basuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kuyigiraho.

Yagize ati:” Nyuma yo kumva ubunararibonye u Rwanda rufite ndetse n’ibyo rwagezeho muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane icya ruswa n’ibijyanye no kwigwizaho umutungo, twaje kugirango mudusangize ubwo bumenyi n’ubunararibonye kugirango tuzabyifashishe no mu gihugu cyacu.”

Dr Marius yakomeje avuga ko, akurikije ibyo babwiwe n’imikorere yasanze muri Polisi y’u Rwanda mu bijyanye no gukurikirana no guhana abapolisi baba bagaragayeho ruswa n’ibijyanye nayo, yasanze bikorwa ku buryo budasanzwe ; aha akaba yagize ati:”Igenzura n’ikurikirana ry’abapolisi baba bakekwaho ruswa no kwigwizaho umutungo muri Polisi y’u Rwanda, rikorwa n’abantu bafite ubwisanzure kuko bahabwa ubushobozi bwo kugenzura n’ababakuriye mu gipolisi.”

Yarangije agira ati:”Twasanze gahunda iriho yo guhanahana amakuru hagati ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego ari ishingiro ry’ibyo mwagezeho kandi biragaragara ko abaturage babafitiye icyizere. Urwego rw’imyumvire ya ruswa mu gihugu cy’u Rwanda ruri hejuru, umuco wo kwanga no kutitabira ruswa muri iki gihugu warafashe, bihabanye no mu gihugu cyacu. Ibi byose biratwereka ko ihame ry’igihugu kigendera ku mategeko ryubahirizwa hano mu Rwanda, bityo natwe akaba aribyo tugiye gukora mu gihugu cyacu.”

ACP Theos Badege, mu kiganiro yabahaye, yabagaragarije uburyo butandukanye Polisi y’u Rwanda ikoresha mu kurwanya ruswa no kwigwizaho umutungo, haba ku bapolisi ny’ir’izina ndetse no ku bandi baturage, ibi akaba yavuze ko bikorwa ku bufatanye n’izindi nzego bireba, haba Ubushinjacyaha, Urwego rw’Umuvunyi, Minisiteri y’Ubutabera, n’Urwego rw’Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta n’izindi..

ACP Badege yagize ati: Twashyizeho ingamba ziteza imbere imibereho myiza y’abapolisi, haba ku kazi no mu miryango yabo, kandi dukomeza kubahugura no kubaha ubumenyi mu gukurikirana ibyaha bya ruswa ndetse no kuzamura urwego rwabo rw’ubunyamwuga.”

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ikomeza gukora ibishoboka mu gutahura ruswa ndetse no kwigisha abaturage ibibi byayo, aho yagize ati:” Ruswa izakomeza kuba umuziro mu Rwanda kandi umupolisi wese uyifatiwemo akurikiranwa n’amategeko ayihana nk’abandi baturage bose.”

Umukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda yabwiye iri tsinda kandi ko, uretse ishami rikurikirana imyitwarire y’abapolisi ari naryo ryita ku bafatiwe muri ruswa, Polisi yashyizeho n’irindi rishinzwe kurwanya ruswa riri mu bugenzacyaha, rifite abapolisi bahugukiwe mu kugenza ibyaha nk’ibi.

ACP Badege, nyuma yo gutanga ikiganiro kirambuye ku buryo butandukanye Polisi y’u Rwanda ikoresha mu kurwanya ruswa no kwigwizaho umutungo n’uburyo ikorana n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ibyo bikorwa, yarangije agira ati:”Ndabashimira ko mwahisemo gusura Polisi y’u Rwanda ndetse n’ikindi gihe muzakenera kugira ibyo muyigiraho muhawe ikaze .”

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.