Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Burera na Gakenke: 9 bafatanywe ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye   

  Yanditswe na RNP
 4 months ago

 
 

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Burera na Gakenke yafatanye abantu icyenda ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye.

Muri Burera hafatiwe abagabo umunani bikoreye litiro 114 za Kanyanga, bakaba barafatiwe mu murenge wa Gatebe. Bamwe muri bo bafashwe mu ijoro ryo ku wa 18 Ugushyingo; abandi bafatwa mu gitondo cyo ku munsi ukurikira.

Abafatanywe izo litiro 114 za Kanyanga ni Mizero Cedric , Ndayisaba Gilbert, Tuzizerimana Jean Claude, Byiringiro Darius, Ngoroyabanga, Barakagira Steven, Niyonzima Leonard na Sankuye Emmanuel, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe.

Polisi y’u Rwanda muri Gakenke yafatiye mu iduka rya Hagenimana Jean Damascene riherereye mu kagari ka Rusagara, mu murenge wa Gakenke amapaki 115 y’amashashi, amaduzeni 18 ya Living Waragi, amaduzeni 12 ya Blue Sky, 09 ya Kitoko Waragi, n’amaduzeni atatu ya Chief Waragi.

Inzoga zafatiwe muri Gakenke na Burera ziri mu moko atandukanye

Hafashwe umugore we witwa Akimanizanye Josiane wacuruzaga muri iryo duka; naho umugabo we akibona Polisi yahise acika , akaba agishakishwa; naho umugore we akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke .

Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kurwanya itundwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; hibandwa ku duce dukora ku bihugu bibivanwamo, kandi yongeraho ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano itazadohoka gufata ababyishoramo kugeza babiretse.

Yagize ati:"Icyo abishora mu biyobyabwenge bakwiye kumenya ni uko inzira zose babinyuzamo babyinjiza mu gihugu tuzizi ku buryo abazakomeza kubikora bazafatwa bakanirwe urubakwiye. Igishimishije kurusha ibindi n’uko umubare munini w’abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’iboyobyabwenge ku buryo batanga amakuru y’ababitunda n’ababicuruza."

IP Gasasira yakomeje agira ati:"Abanywa Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bamenye ko bikururira uburwayi butandukanye burimo ubufata mu myanya y’ubuhumekero. Na none kandi ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; bityo buri wese akaba asabwa kubyirinda no gutanga amakuru y’ababitunda n’ababicuruza."

Yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko no gutanga amakuru atuma gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora.

 

Comments

 
 
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.