Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Burera: Baruhutse amasaha 2 bamaraga bahetse abagiye kubyara   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 5 months ago

 
 

Abaturage bo mu murenge wa Gitovu mu karere ka Burera barishimira kuba baruhutse urugendo rw’amasaha abiri bakoraga bahetse ababyeyi mu ngobyi aho babyarira ku kigo Nderabuzima cya Mucaca nyuma yo kuzurizwa ibyumba byo kubyariramo ku kigo Nderabuzima cya Ruhombo kibegereye.

Kuba iki kigo nderabuzima cyongerewe icyumba cy’ababyeyi (maternité) n’inzu y’abarwayi byatumye hatangwa serivise zitahabonekaga kuri ubu kikaba gifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zose zitangirwa ku bigo nderabuzima mu gihugu.

JPEG - 199.7 kb
Ikigo nderabuzima cya Ruhombo cyongereye serivisi (Foto N. Protais).

Ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima bwavuze ko iki babanje gukorera mu nzu y’Umurenge Ruhombo nyuma y kuvugururwa ariko ugasanga sirivisi zudatwangwa nk’uko bikwiye.

Mugabo Sylivere umwemuri aba baturage yagize ati “Kuba tubonye hano ikigo nderabuzima ni intambwe ikomeye, tekereza nawe gushyira umubyeyi mu ngobyi ari ku nda mukamuheka amasaha 2 mujya ku kigo nderabuzima cya Mucaca! Bamwe babyariraga mu mayira, abandi bakagwamo, mbese ubu turuhutse imvune y’urwo rugendo rwose.”

Aba baturage bahamya ko ko iki bazakora ibishoboka byose mu gufata neza iki kigo nderabuzima n’ibindi bikorwa remezo bigenda bibegerezwa banashimira Perezida Paul Kagame, ukomeje kwita k’ubuzima bw’Abanyarwanda abegereza ibikorwa bibahindurira imibereho.

Inyubako ebyiri zubakiwe ikigo nderabuzima cya Ruhombo, zubatswe k’ubufatanye bw’Akarere ka Burera ndetse n’umuryango utari uwa leta ukorera muri aka karere Inshuti mu Buzima (Partners in Health).

JPEG - 204.8 kb
Bafungura ikigo nderabuzima (Foto N. Protais)

Dr Alex Coutino uyobora Partners In Health mu Rwanda, avuga ko yishimira uko bafashijwe gukorera mu Rwanda bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo guteza imbere ubuzima bw’abaturage n’imibereho y’abanyarwanda

Nyuma yo kongererwa ubushobozi bw’inyubako n’ibindi bikoresho, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Ruhombo, buravuga ko hakenewe abandi baforomo 5 kugira ngo serivisi zose gitanga zigezwe kubakigana bagera ku 11 480.

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima Mukasine Angelique ahamya ko iki kigo nderabuzima gisanzwe gitanga serivisi z’ubuvuzi kuva mu mwaka wa 2012 ariko kitagira gahunda z’ububyaza.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.