Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Babiri bakekwaho gucuruza abantu bafatiwe ku mupaka wa Gatuna   

  Yanditswe na RNP
 3 months ago

 
 

Umugabo n’umugore we bakekwaho kugira uruhare mu icuruzwa ry’abantu bafatiwe ku mupaka wa Gatuna, mu karere ka Gicumbi bagerageza kujyana abakobwa babiri muri Uganda.

Christian Mandevu n’umugore we witwa Elizabeth Birori ni bo bakurikiranweho iki cyaha, bakaba barafashwe ku wa 26 Nzeri, ahagana saa sita z’ijoro bagerageza kujyana abo bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 16 na 20 y’amavuko.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Steven Gaga yavuze ko ifatwa ry’abo bashakanye ryaturutse ku kudahuza ibisubizo n’abo bakobwa ku hantu bajyaga n’icyari kibajyanye.

SP Gaga yagize ati:"Mu ibazwa, twatahuye ko nta sano abo bakobwa bafitanye, ndetse ko baturuka ahantu hatandukanye, kandi ko bataziranye; mu gihe abo bakekwaho kugerageza kubajyana muri Uganda bari bavuze ko ari abavandimwe."

Umwe muri abo bakobwa akomoka mu karere ka Nyaruguru, naho undi aturuka mu murenge wa Gisozi, ho mu karere ka Gasabo, mu gihe abakekwaho iki cyaha bakomoka mu karere ka Nyanza.

SP Gaga yakomeje agira ati:"Mandevu n’umugore we bavuze ko bari babajyaniye umuntu utuye mu Mujyi wa Kampala wazaga kubaha akazi….ariko abo bakobwa ntibari bazi ubwoko bw’akazi bazaga gukora n’igihembo cyako."

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakanguriye abantu kurangwa n’ubushishozi kugira ngo batagwa mu mutego w’abajyana abantu mu bindi bihugu bagamije kubabyaza inyungu, kandi asaba buri wese gutanga amakuru yerekeye ibyo bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Mu buhamya bwabo, abo bakobwa bavuze ko batigeze bamenyesha ababyeyi babo ibijyanye n’ijyanwa ryabo muri Uganda.

SP Gaga yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bagize uruhare muri iki cyaha, kandi yongeraho ko bakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya iki cyaha, ndetse n’ibindi muri rusange.

Yagize kandi ati:"Turakangurira abantu, cyane cyane urubyiruko kutararurwa n’ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga , kandi turabasaba gutanga amakuru ku gihe y’uwo bakekaho icyo cyaha."

Ingingo ya 250 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ’Icuruzwa ry’abantu’ ari ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, mu bisa n’ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk’umuja, hishingikirijwe intege nke umuntu afite zikomoka ku bibazo afitanye n’ubuyobozi, ku gutwita k’umugore wibana, indwara, ubumuga n’ibindi bibazo byatuma umuntu muzima akora icyo atatekereje.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko bifatwa kandi nko gucuruza abantu, kubashakamo inyungu hakoreshejwe kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera ababyeyi batababyaye hakoreshejwe ikiguzi mu buryo butemewe n’amategeko, kubakoresha mu mashusho y’urukuzasoni, mu masiporo abangamiye ubuzima, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk’umugore n’umugabo hagamijwe iyicarubozo n’icuruzwa ry’ingingo z’imibiri yabo.

Iya 251 ivuga ko umuntu wese ugira uruhare, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ari we cyangwa abicishije ku wundi, mu gutorokesha umuntu avanywe mu Rwanda ajyanywe mu mahanga agamije kumucuruza akoresheje ubushukanyi, imbaraga, ibikangisho n’ubundi buryo bw’agahato; yishingikirije ibibazo umuntu afitanye n’ubuyobozi, ubutabera, ubupfubyi, ubukene, kwibana, ubumenyi buke, imirimo ivunanye,
umuryango w’indahekana, ibura ry’akazi, uburwayi, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, icyuho mu itegeko n’ibindi byatuma umuntu muzima akora ibyo atatekereje; ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

Ibihano biteganyijwe muri iyi ngingo byikuba kabiri igihe uwakorewe icyaha ari umwana.

 

Comments

  • rucogoza September 2016

    Turashimira inzego ziducungira umutekano byumwihariko police, ntibahwema guta muri yombi abantu bageregeza kunyuranya namategeko kd rwose urwishigishiye ararusoma bakaretse kwishora mubibakururira ibyago.

  • juma September 2016

    Well done kabsa sidukeneye icuruzwa ry’abantu mu gihugu cyacu, ababifite mu ruhare bajye bafatwa bashyikirizwe ubutabera babairyozwe, ndizera ntashidikanya ko police n’izindi nzego zibishinzwe zahagurikiye human trafficking kdi ko iki cyaha ndengamupaka kitazafata indi ntera


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.