Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

AU Kigali: Dr Dlamini Zuma yabuze umusimbura   

  Yanditswe na RUBIBI OLIVIER
 July 2016

 
 

Dr Dlamini Zuma yabuze umusimbura nyuma yaho byari byitezwe ko asimburwa ku mwanya wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU).

Amatora yaberaga mu muhezo ariko yarangiye ntawubashije gutsinda nk’uko Dr Martial De-Paul Ikounga Komiseri ushinzwe urubyiruko mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika yabitangarije Abanyamakuru.

Mu bari bahanganye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64; Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda ubu ufite imyaka 61, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatoriale Agapito Mba Mokuy w’imyaka 51 ariko bose akaba nta n’umwe wabashije kugeza 2/3 by’amajwi yari akenewe ngo asimbure Dr Dlamini Zuma.

JPEG - 89.3 kb
Dr Dlamini Zuma yabuze umusimbura ku buyobozi bwa Komisiyo ya AU

Kugira ngo umukandida atsinde abandi bisaba amajwi angana na bibiri bya gatatu by’ibihugu 54 bigize AU, bivuze ko utorwa agomba kubona nibura 36, mu nshuro zose abakuru bibihugu batoye kuwa Mbere ngo nta wabashije kugeza ku majwi 36.

Andi matora ateganyijwe kuba muri Mutarama 2017, akazabera i Addis Ababa muri Ethiopie ku cyicaro gikuru cya AU. Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe n’umwungirije batorwa b’abakuru b’ibihugu.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.