Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda yasuye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda   

  Yanditswe na RNP
 September 2016

 
 

Uhagarariye Ububiligi mu Rwanda, Nyakubahwa Pauwels Arnout, ku wa 28 Nzeri yasuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana ku Biro bye biri ku Kacyiru; aho baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu iterambere n’umutekano.

Nyuma yo kumuha ikaze, IGP Gasana yabwiye uwo mushyitsi ingamba Urwego abereye Umuyobozi Mukuruvrufite mu kurwanya ibyaha ndenga mipaka, ndetse aboneraho gushima Leta y’Ububiligi ku nkunga zinyuranye iyitera.

Nyuma y’ibyo biganiro, Ambasaderi Pauwels yagize ati:"Twaganiriye ku bufatanye hagati y’Ububiligi na Polisi y’u Rwanda. Higeze kubaho gahunda, aho Ububiligi bwafashaga Polisi y’u Rwanda kwiyubaka binyuze mu mahugurwa bwahaga abapolisi bayo bakora mu Ishami ry’Ubugenzacyaha."

Ububiligi bwateraga Polisi y’u Rwanda inkunga bubinyujije mu Mushinga wabwo wita ku bikorwa by’iterambere mu Rwanda witwa Belgian Development Agency (BTC), muri gahunda y’imyaka ine yasojwe mu 2014 itwaye Miliyoni enye z’Amayero.

Iyo nkunga yabaga ahanini igenewe kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda binyuze mu mahugurwa ku kugenza ibyaha, gupima ibizamini by’ibimenyetso by’ibyaha, ndetse n’ibijyanye n’ubwikorezi, aho abagera kuri 630 babyungukiyemo.

Ambasaderi Pauwels yongeyeho ati:"Ibyo byabaye mbere y’uko mpabwa izi nshingano, kandi ndahamya ndashidikanya ko byatanze umusaruro ushimishije. Mu biganiro twagiranye; twarebaga niba mu bihe biri imbere twasubukura iyo gahunda y’imikoranire n’ubufatanye."

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.