2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amatora: Indorerezi za COMESA zamaze kugera mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-31 05:20:59

 
Share on:
 
Yasuwe:53
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

COMESA (Umuryango w’Ubucuruzi w’Ibihugu by’Iburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika) yohereje mu Rwanda itsinda ry’indorerezi mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku ya 4 Nyakanga 2017.

Iri tsinda rya COMESA riyobowe na Bishop Mary Nkosi, umwe mu bagize itsinda ry’abakuze b’uyu muryango.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Bishop Mary Nkosi, rivuga ko izi ndorerezi zigizwe na bamwe mu bavuye mu bihugu bigize uyu muryango wa COMESA, abahagarariye ibihugu muri COMESA n’abakozi mu bunyamabanga bukuru bwa COMESA, bakaba bari mu Rwanda kugeza ku ya 6 Kanama 2017.

Nkosi avuga ko muri iki gihe cyose izi ndorerezi zizagenzura isozwa ry’ibikorwa by’imyiteguro, amatora nyirizina, kubara amajwi, itangazwa ry’ibyavuye mu matora, ndetse n’igihe cya nyuma y’amatora.

JPEG - 28.4 kb
Komiseri Mary Nkosi, usanzwe akora muri Komisiyo y’Amatora ya Malawi ni we uyoboye indorerezi za COMESA mu Rwanda

Abagize iri tsinda kandi ngo bazahura n’abafatanyabikorwa mu matora, harimo amashyaka ya politiki, abashinzwe umutekano, abashinzwe amatora, sosiyete sivile, itangazamakuru n’abandi.

Aba kandi ngo bazanaganira n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’izindi ndorerezi. Bakazakorera mu bice byose binyuranye by’igihugu kugira ngo bamenye uko hose amatora azagenda.

Iri tangazo rivuga ko abagize iri tsinda ry’indorerezi bazagendera ku Itegeko Nshinga no ku mategeko y’u Rwanda, ndetse no ku mategeko agenga indorerezi yaba mpuzamahanga ndetse n’ayo mu karere COMESA igenderaho.

Abagize iri tsinda bavuga ko bashima amahirwe bahawe yo kugira uruhare muri demukarasi mu Rwanda, ngo bakaba bizeye ko bazakorana neza n’Abanyarwanda muri ibi bihe by’amatora.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE