Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Amakimbirane mu butaka bw’u Rwanda agiye gukemurwa n’ibiro bisanga abaturage   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 May 2016

 
 

Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda (RNRA) kigiye gutangira kuzenguruka mu turere dutandukanye mu bukangurambaga bujyanye n’imikoreshereze y’ubutaka no gukemura ibibazo biboneka mu kwandikisha no guhererekanya ubutaka mu buryo bwa burundu.

Iyi gahunda izamara amezi arenga abiri guhera kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi kugeza ku wa 28 Nyakanga 2016 ikubiye mu bukangurambaga bugamije gufasha Abanyarwanda gutunga ubutaka mu buryo bwemewe kugira ngo butange umusaruro ufatika mu iterambere ryigihugu.

Muri iki gihe abaturage bazegerezwa ibiro byimukanwa bitanga serivisi zirimo gusangira amakuru ajyanye n’ingaruka zakomotse ku kwandikisha ubutaka na gahunda yo guhererekanya ubutaka igikomeje ndetse n’imbogamizi zirimo, abafite ibibazo bafashwe kwandikwaho imitungo yabo mu buryo bwa burundu.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryatanzwe na RNRA, ubukangurambaga bwashyiriweho kuzuza inshingano zo gufasha rubanda gukoresha neza ubutaka cyane ko bugize ubukungu bw’ibanze bw’Abanyarwanda benshi.

Ubukangurambaga buratangizwa mu turere dutandukanye; kuri uyu 23 kugeza ku wa 27 Gicurasi mu Murenge wa Ruhuha Akarere ka Bugesera, ku wa 30 Gicurasi kugeza ku wa 03 Kamena mu murenge wa Rukomo Akarere ka Nyagatare, ku wa 06 -10 Kamena mu murenge wa ngoma mu Karere ka Huye, ku wa 13 - 17 Kamena mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi no mu murenge wa Cyuve i Musanze.

Mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera no mu murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu iyi gahunda iteganyijwe tariki 20 kugeza ku ya 24 Kamena, mu murenge wa Bugarama Akarere ka Rusizi ku wa 11 - 15 Kamena na ho mu murenge wa Remera Akarere ka Gasabo ni ku wa 18 kugeza ku wa 22 Nyakanga.

Ubuyobozi bwa RNRA burahamya ko izi serivisi n’ubukangurambaga bizakomeza gutangwa mu tundi turere tw’igihugu mu gufasha rubanda gukoresha neza ubutaka, kumenya uburyo bwiza bwo kubuhererekanya no kubuhuza n’igishushanyombonera cy’imikoresherezwe yabwo.

Bivugwa ko ubukangurambaga buheruka gukorwa mu mirenge 300 mu mwaka wa 2014 n’uwa 2015 hagamijwe kwimakaza imikoreshereze myiza y’ubutaka mu kwihutisha iterambere nka kimwe mu byihutirwa mur cyiciro cya kabiri cya gahunda y’Imbaturabukungu EDPRSII).

Nubwo hakiri Abanyarwanda batarasobanukirwa n’akamaro ko kwandikisha ubutaka, RNRA ivuga ko ari uguhamya no kwemeza uburenganzira bafite ku butaka bwabo n’uburyo bukoreshwa hagamijwe kwemeza no kurinda uburenganzira babufiteho.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.