Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Amafoto: Polisi y’u Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 16   

  Yanditswe na RNP
 June 2016

 
 

Abashyitsi batandukanye bo mu nzego za Leta, imiryango itegamiye kuri leta, abanyeshuri n’abandi bo mu nzego zinyuranye bifatanyije na Polisi y’u Rwanda tariki ya 16 Kamena kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 imaze ishinzwe. }

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byahuriranye no gusoza icyumweru cyari cyarahariwe ibikorwa Polisi y’u Rwanda, aho hatanzwe ubukangurambaga n’ibiganiro mu gihugu hose ku nsanganyamatsiko zitandukanye zihuriza ku bufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha no kurengera umwana by’umwihariko.

Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye iyi sabukuru, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango,yashimiye Polisi y’u Rwanda ibyo ikora byose mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Yagaragaje akamaro kanini umutekano ufite mu iterambere ry’igihugu, aho yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere rinyuranye rubikesha abaturage barwo bakora uko bashoboye kugira ngo igihugu kigire umutekano usesuye.

Yagize ati:” Muri iki gihe dufite umutekano usesuye, kandi no mu bihe biri imbere niko bizaba bimeze kuko abaturage nabwo bazaba bafite umutekano uhagije”.

Kugera kuri ibi byose, ni ukubera ubufatanye bwa buri wese ndetse no guharanira uburenganzira bw’umwana. Muri iki gihe, turamagana uwo ariwe wese ubangamira uburenganzira bw’umwana ubwo aribwo bwose”.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yihanangirije uwo ariwe wese ubona uburenganzira bw’umwana butubahirizwa akicecekera ntabigeze ku nzego z’umutekano, avuga ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasinyaga ku itegeko rishyiraho Polisi y’Igihugu hari muri ya minsi 100 n’ubundi twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho abana bakoreshejwe muri Jenoside abandi bakicwa.

Yakomeje avuga ko ishyirwaho ry’uru rwego ndetse runahabwa inshingano zisobanutse mu kureba ko amategeko yubahirizwa, byerekana ko hashyizwemo ingufu kugira ngo habeho kurwanya Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

Kwizihiza isabukuru ya Polisi y’u Rwanda byahuriranye no kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika, hibukwa uko abana b’abirabura i Soweto muri Afurika y’Epfo bishwe mu mwaka w’1976 kubera politiki y’ivanguramoko yari iriho muri icyo gihugu.

Yavuze Polisi itapfuye guhitamo iyi nsanganyamatsiko yo kurinda no kurengera umwana gusa ko ahubwo bihuje nayo mateka yose.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yavuze ko mbere yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 16 ya Polisi y’u Rwanda, habanje kubaho icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, insanganyamatsiko ikaba yari “Kurengera umwana”.

Yagize ati:” Mu bikorwa bigiye bitandukanye abana barahohoterwa. Tugomba gukora ibishoboka byose bigahagarara. Abana nibo bayobozi b’ejo hazaza”.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana we yagarutse ku cyerekezo cy’aho igihugu cyacu kigana ndetse agaruka ku gukumira ibyaha ku buryo bujyanye n’igihe tugezemo, bikaba aribyo byatumye hatoranywa insanganyamatsiko y’uwo munsi mukuru. Insanganyamatsiko ikaba igira iti:” imyaka 16 y’ubufatanye mu gukumira ibyaha”.

IGP Gasana yagize ati:” ibyo tumaze kugeraho ni umusaruro w’ubufatanye no kudushyigikira byaturutse ku bafatanyabikorwa n’inzego zinyuranye harimo leta, inzego zigenga ndetse n’abaturage”. Yakomeje avuga ko muri iyi myaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze gutera intambwe ishimishije mu kubaka ubushobozi bw’abakozi no kugira ibikoresho bigezweho ndetse n’ibikorwa remezo.

Yakomeje agira ati:” Uku gutera imbere no kwiyubaka ku buryo bugaragara bituma dutanga n’umusanzu mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye nka; Haiti, Sudani, Sudani y’Epfo, Liberia, Centrafrika na Cote d’Ivoire”.

Ati:” ibyo tumaze kugeraho ni umusaruro w’ubufatanye no kudushyigikira byaturutse ku bafatanyabikorwa n’inzego zinyuranye harimo leta, inzego zigenga ndetse n’abaturage”. Yakomeje avuga ko muri iyi myaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze gutera intambwe ishimishije mu kubaka ubushobozi bw’abakozi no kugira ibikoresho bigezweho ndetse n’ibikorwa remezo.

Yakomeje agira ati:” Uku gutera imbere no kwiyubaka ku buryo bugaragara bituma dutanga n’umusanzu mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye nka; Haiti, Sudani, Sudani y’Epfo, Liberia, Centrafrika na Cote d’Ivoire”.

Muri iki gihe uburyo bukoreshwa mu gukumira no kurwanya ibyaha butandukanye cyane n’uko byari bimeze mu myaka 22 ishize kuko icyo gihe inzego z’umutekano zateraga ubwoba abaturage.

Gasamagera yakomeje avuga ko kuba Polisi y’u Rwanda yarahisemo abaturage nk’abafatanyabikorwa bayo bituma uburyo bwo guhanahana amakuru ku gukumira ibyaha bworoha kandi bukihuta ibi bigatanga umusanzu mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Mu kwizihiza imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, hari habanje kubaho icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, aho hatanzwe ubukangurambaga mu gihugu hose ku kurengera umwana, kwirinda ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya icuruzwa ry’abantu no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.