Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Amafoto: Ingagi y’u Rwanda iherutse kubyara impanga irazibyiruye   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 April 2016

 
 

Imwe mu ngagi yo mu muryango wa Isabukuru muri Parike y’Ibirunga yabyaye impanga muri Mutarama 2016. Kuri ubu abo bana b’ingagi bari gukura vuba mu Birunga aho nyina “Isaro” yirirwa abacigatiye cyangwa bakina.

Abakurikiranira hafi ingagi bo mu kigo cyitiriwe Dian Fossey bavuga ko batari bamenya igitsina cy’izo mpanga zikura zidasiganwa, kuko batari bazegera.

JPEG - 334.7 kb
Abo bana bataramenyekana igitsina, bakunda gukina na nyina

Banavuga ko izo ngagi zameze ubwoya zikiri nto cyane. Umushakashatsi wungirije mu kigo cya Fossey Fund, Didier Abavandimwe avuga ko izo mpanga ari umutungo utagira uko usa.

Ati”Sinashoboye guhita mbyiyumvisha; kuva natangira gukorana na Fossey Fund mu 2009 nibwo nari mbonye ingagi yo miryango tugenzura ibyaye impanga. Impanga za Isaro ni umugisha ku bantu bose bakorana umuhate ngo ingagi zo mu misozi zororoke. Ni nk’igihembo kuri twe."

JPEG - 287.9 kb
Isaro ikunze guhora icigatiye abana bayo

Mu miryango y’ingagi ya Karisoke mu myaka 50 ishize havutse ingagi 270. Muri zo inshuro eshatu nibwo havutse impanga.

Bivugwa ko izavutse mu 1986 zamaze iminsi icyenda naho izavutse mu 2008 zo zapfuye ku munsi zavutseho.

JPEG - 527.4 kb
Bazitwa izina muri Nzeli 2016

Izo ngagi zizitirirwa izina hamwe n’izindi mu muhango wo Kwita Izina uzaba muri Nzeli 2016.

JPEG - 318.4 kb
Usanga abo bana b’ingagi bakunze nyina cyane


Amafoto: Dian Fossey Gorilla Fund Int’l

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.