Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ahereye ku buzima bwe, depite Bamporiki yasabye urubyiruko kutiheba   

  Yanditswe na Gisubizo Gentil M.
 June 2016

 
 

Depite Bamporiki Edward yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kudacika intege kabone nubwo haba hari imbogamizi zikomeye zibitambitse imbere.

Mu nama ngarukamwaka ihuza urubyiruko rwo mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, depite Bamporiki yatanze ubuhamye bw’ukuntu yakuriye mu buzima bubi cyane, ariko akaza kubwigobotora ahanini biturutse mu gukora cyane no kutiheba.

Urwo rubyiruko rubarirwa muri 300 rwateraniye mu murenge wa Kimironko mu rwego rwo kwisuzuma no kureba aho rugeze mu gutanga umusanzu wo kubaka igihugu.

JPEG - 82.4 kb
Depite Bamporiki Edward

Bamporiki yababwiye ko nta muntu ukwiriye kurebera k uwundi , ko ahubwo aba akwiye kwireba ku giti cye akitekerezaho akarebera ku bo akomokaho ndetse akanatekereza kubazamukomokaho bityo agafata iyambere mu gutera intambwe atanga umusanzu wo kubaka igihugu.

Ati:’’ Turi umuhuza wabahozeho n’abazaza, iyo utitwararitse uri umuhuza w’ibisekuruza uhemukiraigisekuruza cyahise ndetse n’ikizaza.

Yavuze ko urubyiruko rudafite akazi rudakwiye gutekerereza rukwiye kwigira ku bandi ntirucike intege ngo rujye mu birangaza, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umuyobozi ukuriye inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Kimironko Ndacyayisenga Jean Claude yavuze ko bahurije hamwe urubyiruko bakarwibutsa inshingano zabo no kubereka amahirwe bafite mu gihugu, aho barukangurira kwizigamira nk’aho kuri ubu hariho hagunda yiswe ‘’Igiceri program”.

Muri iyi gahunda buri muntu zajya yizigamira igiceri cy’ijana, hagamijwe kuzakibyaza umusaruro utubutse mu gihe kizaza.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.