Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

ACP Theos Badege yongeye kugirwa umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

ACP Theos Badege wahoze ari umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha (CID) yagizwe umuvugizi n’umuyobozi ushinzwe isakazamakuru n’ubuvugizi muri polisi y’u Rwanda.

Yanashinzwe imikoranire ya polisi n’abaturage (community policing). Muri 2013 ACP Badege wari umuvugizi mukuru yashinzwe kuyobora CID, asimburwa kuri uwo mwanya na ACP Damas Gatare wigeze wari urangije mu Ishuri rikuru rya Polisi y’igihugu riherereye mu karere ka Musanze, mu ntara y’Amajyaruguru.

Uyu mugabo asanzwe azwiho gukorana neza n’itangazamakuru, agatanga amakuru ataruhanyije kandi akavuga ibintu bike birasa ku ntego. Asimbuye ACP Celestin Twahirwa.

 

Comments

  • boniface October 2016

    Tumwifurije akazi keza kandi n’uwo asimbuye azagire akazi keza aho agiye gukorera.


 
 
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu
Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu

Abaturage bo mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Gatenga, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, barashimira umufatanyabikorwa Mudacumura Fiston waberegeje isomero mu mudugudu wabo. Ubwo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.