Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abubatse agakiriro ntibahembwe bateye iperu ku karere ka Ngoma bishyuza   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 July 2016

 
 

Abakozi basaga 100 bakoze mu mirimo yo kubaka inyubako z’agakiriro k’akarere ka Ngoma, barasaba kwishyurwa, nyuma yuko bamaze amezi atatu badahembwa n’umukoresha wabo watsindiye isoko ryo kubaka agakiriro.

Aba bakozi biganjemo abaturuka mu turere dutandukanye tw’igihugu baje gukora akazi, bagaragaza ko imibereho yabo ubu imeze nabi, kuko bagiye bakora bizeye guhembwa, ukwezi kugashira ukundi kugataha ariko ntibahebwe ku buryo ubu amezi abaye 3 nta faranga na rimwe bahawe, hakaniyongeraho n’abafitiwe ibirarane byo guturuka mu kwezi kw’Ukuboza mu mwaka wa 2015.

Kuwa 30 Kamena 2016, aba bakozi bahuriye ku kibazo cyo kwamburwa n’umukoresha wabo, baje ku karere ka Ngoma ngo bagaragarize ubuyobozi iki kibazo.

JPEG - 324.4 kb
Baje kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi bw’akarere ngo kabafashe kwishyuza rwiyemezamirimo(Foto Manishimwe N)

Batangarije Imvaho Nshya ko bafashe iki cyemezo nyuma yuko umukoresha wabo abasezeranyije kuzaza uwo munsi akabishyura, bakamutegereza, bikarangira ataje.

Manirakarama Alexis, yagize ati:“Inshuro nyinshi uyu mugabo aduhemba ari uko twaje hano, iyi ni inshuro ya 3, njyewe ndishyuza ibihumbi 86 by’amezi 3, kandi urebye nk’igihe cy’amezi 3 umuntu aba yarakoze ariko amezi agashyira adahabwe ni ikibazo.Ubuyobozi bukwiye kujya bugirana amasezerano na rwiyemezamirimo mbere yo kumuha isoko.”

Undi mukozi wakoze ari umufundi, na we yagize ati“Ni ikibazo gukora n’ibyo ukoreye ntubibone, ugasonza kandi warakoze.Ndacumbitse, ubu mu mezi atatu tumaze ino ntidutaha, navuye mu majyaruguru, nza gushaka amafaranga, bamfitiye ibihumbi 130, twese dukora nyakabyizi.”

Mukanzabarushimana Délphine, ni umubyeyi ufitiwe umwenda w’agera ku bihumbi 56, we avuga ko ubu mu baturanyi afite ikinegu kuko bamufata nk’umwambuzi kuko yagiye yikopesha yizeye guhembwa, none amezi akaba amaze kuba 3 adahebwa ngo yishyure imyenda.

Yagize ati“Maze amezi atatu ntahembwa, ubu ndabazwa mituweli y’umuryango, mu maduka nabaye umuhemu bamereye nabi banyishyuza, nabaye umwambuzi kubera kudahembwa. Turasaba rwose ubuyobozi ko bwa kongera kuturenganura kuko si ubwa mbere.”

Ubwo bagezaga iki kibazo ku buyobozi bw’akarere ka Ngoma, abayobozi bagerageje kuvugana na rwiyemezamirimo kuri telefoni ntiyayifata, bituma bafata umwanzuro w’uko aba bakozi bubatse ntibahebwe bataha, ubuyobozi bugakomeza kugerageza kuvugana na rwiyemezamirimo kugeza umwanzuro ubonetse.

Gusa bijejwe ko nibigera kuwa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga atarabishyura bazagaruka ku karere kakabishyura maze bakazayakata kuri miliyoni 30 akarere kamufitiye.

Kanayoge Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere yijeje aba bakozi ko bazishyurwa bitarenze tariki ya 06 Nyakanga.

Yagize ati:“Ikibazo cyanyu tugiye kugikurikirana ariko amafaranga ntimurara muyabonye, banki zizongera gukora kuwa gatatu tariki ya 06/07/2016.Nibigera atarabahemba mwe muzaze tuyabahe tuzayamukata. Nabibabwiye kandi mubyizere.”

Aba bakozi bakoze mu bikorwa byo kubaka agakiriro k’akarere ka Ngoma bavuga batazi amazina yombi y’umukoresha wabo, ngo bazi izina rye rimwe gusa rya ‘Aimable’.Imbumbe y’amafaranga bishyuza ntitwabashije kuyamenya.

Mu karere ka Ngoma humvikana kenshi abaturage basaba kurenganurwa, aho baba barakoreshejwe na ba rwiyemezamirimo ibikorwa byagera ku musozo bakagenda batishyuye, abaturage bagahera mu gihirahiro cyo kubura aho babariza cyane ko abenshi baba bakora nta n’amasezerano bagiranye n’umukoresha mbere yo gutangira.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.