Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abapolisi bakuru bo mu bihugu icumi barangirije amasomo mu Rwanda   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 July 2016

 
 

Abofisiye bakuru ba Polisi 31 baturuka mu bihugu icumi byo muri Afurika, ku itariki 2 Nyakanga basoje amasomo bari bamaze umwaka bigira mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC), ajyanye n’ubuyobozi bwabo bashinzwe ndetse n’indi mirimo ifitanye isano n’inshingano zabo (Senior Command and Staff Course).

Ibihugu aba bofisiye bakomokamo ni Uburundi, Etiyopiya, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya, n’u Rwanda.

Amasomo bize yibanze ahanini ku gufata ibyemezo nka bamwe mu bayobozi bakuru b’uru rwego rw’umutekano n’imicungire myiza y’abo bashinzwe, bakaba kandi banahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane ku bufatanye bw’ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye gishinzwe gukemura amakimbirane.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, ni we wasoje ku mugaragaro aya masomo akaba yanabahaye impamyabumenyi zigaragaza ko bize kandi basoje ayo masomo.

Mu ijambo rye, Minisitiri Harelimana yagize ati:" Iyi n’indi ntambwe kandi n’ikimenyetso cyerekana ukuntu Polisi y’u Rwanda ishyira mu bikorwa intego n’inshingano byayo aribyo: kubungabunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo kandi babigizemo uruhare no kongerera ubumenyi abapolisi mu ngeri zose".

Yongeyeho kandi ati:"Ubunyamwuga no gukora neza kandi mu mucyo, bituma iterambere ryihuta kuko abaturage baba bahabwa serivisi nziza.Ndahamnya ndashidikanya ko ubumenyi mwungutse buzabafasha gusohoza inshingano zanyu neza ku neza y’abaturage b’ibihugu byanyu, abo muri aka karere, ndetse n’abo kuri uyu mugabane".

Yanavuze ko gusangira ubunararibonye no kwigira hamwe kw’abapolisi, ari inkingi ya mwamba mu gufatanya kubumbatira umutekano muri Afurika.

Yasoje asaba aba bofisiye bakuru ba Polisi basoje amasomo gukomeza ubufatanye no guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye byabaranze kuva batangiye amasomo kugeza bayasoje.

Umuyobozi w’iri shuri, Commissioner of Police(CP) Felix Namuhoranye wavuze mu magambo arambuye uko amasomo yagenze yashimiye abanyeshuri kubera ikinyabupfura n’imibanire myiza byabaranze mu gihe cy’amasomo.

Yongeraho ati:”Ndizera ntashidikanya ko ubumenyi babonye butazabagirira akamaro bonyine ahubwo buzakagirira n’ibihugu byabo n’umugabane wacu muri rusange.

Yakomeje avuga ati:"Nk’ishuri,twizera ko gusangira ubunararibonye n’ubumenyi hagati y’abapolisi bo mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika bizatuma turushaho kubungabunga umutekano mu bihigu byacu kandi bizatuma dukomeza kugira uruhare mu kuwugarura no kuwubungabunga ahandi ku Isi."

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.