Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abirukana abakozi nta mpamvu zifatika bahombeje Leta miliyoni 50   

  Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF
 May 2016

 
 

Muri iyi myaka itatu ishize leta y’u Rwanda imaze guhomba amafaranga abarirwa muri miliyoni zirenga 50, bitewe n’imanza yashowemo ikazitsindwa.

Izi manza leta yabaga yazirezwemo n’abakozi mu bigo bitandukanye birukanwa mu buryo butemewe n’amategeko, bakiyambaza inkiko ngo zibarenganure.

Ibi ni bimwe mu byagaragaye ubwo abakozi ba komisiyo y’abakozi ba leta baganiraga n’abashinzwe abakozi, abayobozi bungirije mu turere twose ndetse n’abakozi b’Intara y’Uburasirazuba, ibi biganiro bikaba byabereye i Rwamagana.

JPEG - 222 kb
Abayobozi muri Komisiyo y’abakozi ba Leta mu nama bagiranye n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Burasirazuba (Foto Hakizimana Y)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba Makombe JMV, yagaragaje ko izi manza leta itsindwamo n’abakozi birukanwe mu buryo budakurikije amategeko ari nyinshi, agasaba abirukana abakozi kubyitondera.

Yagize ati:“Hari miliyoni zisaga 50 abakozi bagiye birukanwa bagiye barega mu nkiko bagatsinda, izo miliyoni ni nyinshi uzibaze wasanga harimo amazu meza yakubakirwa batishoboye 10, yakubakwamo ibyumba by’amashuri birenga 20, aya mafaranga ni menshi noneho iyo agiye kubera ko hari icyemezo cyafashwe bitubahirije amategeko, ntabwo aba ari byo.”

Yakomeje agira ati:“Icyo tugomba gukora ni ukwirinda gushora leta mu manza ndetse hari n’uburyo abantu bashora leta mu manza bahanwa, hari itegeko ryasohotse muri iyi minsi ishize rigena uburyo abantu bateje leta igihombo bahanwa.”

Mu kiganiro Perezida w’abakomiseri muri komisiyo ya leta Habiyakare Francois aherutse kugirana n’abanyamakuru, yibukije zimwe mu mpamvu zituma leta igushwa mu gihombo n’imanza ishorwamo.

Yagize ati:“Twakoze ingenzura mu nkiko tureba imanza leta yatsinzwemo, haba ku byemezo biba byarafatiwe abakozi, hanyuma tubona imibare muri rusange ku ntara no mu turere n’uruhare rwatwo, twaberetse uruhare rwabo muri iki gihombo, tubyita igihombo kuko ni amafaranga yasohotse kandi ataragombaga gusohoka.

Ni amafaranga tuba duhombye kuko hafashwe ibyemezo bidakurikije amategeko, uburyo bwiza bwo kwirinda iki gihombo ni ukubahiriza amategeko.”

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uburyo abakozi ba Leta baba barakurikiranwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hakagaragazwa uburyo bashyirwa mu myanya nyuma yo gukora ibizamini, uburyo abafatirwa ibyemezo bikorwa niba byubahiriza amategeko, hagafatwa n’ingamba kugira ngo ahagaragaye intege nke hakosorwe.

Mu butumwa bwatangiwe muri iyi nama, abafata ibyemezo byerekeye abakozi basabwe kubyitondera, birinda gushora mu leta mu manza zidafite ishingiro.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.