Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

‘Abemeye amateka ni bo bagejeje u Rwanda aho rugeze’   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 May 2016

 
 

“Amateka afasha kwiyubaka; igihe wirengagije amahano yabaye mu Rwanda ugasa nk’aho Jenoside yakorewe Abatutsi utayitaho, n’ibyo ukora ntabwo ushobora kubikora…”

Aya ni amagambo yavuzwe na Me Butare Emmanuel Umuyobozi ushinzwe ikusanya n’igabanyamutungo wa Hoteli Umubano, ubwo abakozi b’iyi hoteli bifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa gatanu tariki 20 Gicurasi.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Me Butare Emmanuel yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda ryazamuwe n’abemeye amateka yabaye uko ari bagaharanira ko amahano atazasubira ukundi, inzozi zikaba izo guharanira iterambere nta n’umwe usigaye inyuma.

JPEG - 559.5 kb
Abakozi ba Hoteli Umubano bashyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Yagize ati “Ku bantu bari aha igihe cya Jenoside no kureba uyu munsi aho u Rwanda rugeze, ngira ngo ibi byose bifashwa n’uko abantu bemera amateka yabo, bakayagira ayabo noneho bikanabafasha mu gukora indi mirimo ibateza imbere.”

Ashingiye ku mirimo y’ubucuruzi bakora yashimangiye ko bigoranye kwiyubaka mu gihe wirengagije amateka.

Yashishikarije abacuruzi bagenzi be bahugira mu bucuruzi gusa n’abandi banyarwanda guhozaho mu kwiga no gusura ahakiri ibimenyetso by’amateka yaranze u Rwanda kuko ari byo bifasha gutegura ahazaza heza h’imiryango n’igihugu muri rusange.

JPEG - 552.6 kb
Me Butare Emmanuel asanga nta bucuruzi bukorerwa aho amateka yirengagijwe

Minani Tacien, Umuyobozi w’umutekano muri Hoteli Umubano yongeyeho ati “Utazi aho yavuye ntamenya aho ajya. Kumenya amateka yacu bidufasha guharanira ko nta Jenoside yazongera kubaho ukundi no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tugaharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu, tubungabunga ibyo tumaze kugeraho.”

Abayobozi n’abakozi ba Hoteli Umubano igira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka, hagafashwa abarokotse bakomoka ku bari abakozi b’iyo Hoteli nubwo muri uyu mwaka bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka basura Urwibutso RUkuru rwa Kigali rushyinguyemo abarenga ibihumbi 259.

JPEG - 434.5 kb
Abakozi ba Hoteli Umubano bageneye Inkunga Urwibutso rwa Kigali
 

Comments

 
 
Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.