Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abayobozi 456 bo mu karere ka Nyarugenge batangiye Itorero ry’igihugu   

  Yanditswe na BASANDA NS OSWALD
 5 months ago

 
 

Abayobozi b’inzego z’ibanze 456 bo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali batangiye itorero ry’igihugu bazamaramo icyumweru, i Tumba mu karere ka Rulindo.

Uretse kwigishwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, mu masomo y’ibanze izi ntore z’Inkomezamihigo zizahabwa harimo kunoza imitangire ya serivise baha abaturage, ndetse no kwihutisha gahunda z’icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye.

Abagiye gutozwa ni icyiciro cya kabiri, kuko mbere hari hatojwe abandi bayobozi 618 baturutse mu mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba, yavuze ko abatojwe mbere byabagiriye umumaro cyane, kuko barushijeho kunoza akazi kabo ka buri munsi, bituma n’abaturage babagana bishimira uko bakirwa, bityo akaba asaba abaje gutozwa muri iki cyiciro kuzacengerwa n’inyigisho nziza bagiye kumara icyumweru bahabwa.

JPEG - 84.8 kb
Abayobozi 456 bagiye kumara icyumweru batorezwa i Tumba (Foto Basanda O)

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mujyi wa Kigali, Kazayire Judith, yasabye aba bayobozi b’inzego z’ibanze gukorera hamwe, gukorana umwete kandi bigakorwa mu cyerekezo kimwe nta gusobanya.

Yagize ati “Turabasaba ko mwarushaho kwegera abaturage mugatanga serivise zinoze, harimo ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo umuturage agire ubuzima bwiza, kuko umuturage iyo agize ikibazo ni mwe bareba bwa mbere.

Imicururize y’akajagari n’imyubakire idahwitse mufite uruhare mu kubirwanya bigacika burundu”.

Aba bayobozi basabwe gukora bagamije kwesa imihigo, buri wese agaharanira ko aho ayobora haba aha mbere, kuko ibi ari byo bizatuma u Rwanda ruhora ku isonga muri Afurika no ku isi yose.

Nyiransabimana Jeannette, intore yaturutse mu murenge wa Rugarama, kimwe na bagenzi be, bavuze ko bazakurikira neza amasomo bazahabwa mu Itorero, kuko bizeye ko azabongerera ubumenyi n’imbaraga mu kuzuza inshingano zabo.

Yagize ati “Umuturage ni we uri ku isonga, agomba guhabwa serivize zinoze kandi aho adasobanukiwe tukamwereka icyo yakora kugira ngo twese tujyane mu cyerekezo kimwe”.

Mu bindi bibazo izi ntore zigomba gufatira ingamba muri iri torero, harimo gushakira umuti ikibazo cy’imirimo idahagije cyane cyane mu rubyiruko, abana bata ishuri, imirire mibi, ruswa muri gahunda ya Girinka, abacukura amabuye y’agaciro mu buryo budasobanutse, ibibazo mu makoperative n’ibindi.

Insanganyamatsiko y’iri torero iragira iti “Twubake ubushobozi bw’inzego z’ibanze zatowe, hagamijwe impinduramatwara mu iterambere, binyujijwe mu Itorero ry’igihugu”.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye na polisi mpuzamahanga (Interpol) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, yashyikirije Leta ya Uganda imodoka n’ipikipiki byibwe bigafatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe (...)

USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000
USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000

Abanyeshuri 51 545 bo mu turere dutandukanye two mu Rwanda bahawe ibikoresho bizabafasha mu masomo binyuze muri gahunda ya Twiyubke yatewe inkunga n’Ishami rya USA rishinzwe iterambere (...)

Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.