Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abaturiye Urugomero rwa Ntaruka bamaze imyaka 57 nta mashanyarazi   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 4 months ago

 
 

Bamwe mu batuye mu tugari twa Nyangwe, Nkumba, Rwasa na Kidakama duturiye Urugomero rwa Ntaruka mu murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera bahangayikishijwe no kuba bagicana agatadowa kandi baturiye isoko y’amashanyarazi acanira igihugu yashinzwe guhera mu mwaka 1959.

Nyuma y’imyaka 57 babona amashanyarazi abaca hejuru, barasaba ubuyobozi kubavuganira kuko n’abadaturiye ingomero benshi bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi mu gihugu.

Bavuga ko kuba nta mashanyarazi bigira ingaruka ku mibereho yabo kuko n’abayobozi babo bakora ingendo ndende bagiye gushaka umuriro wa mudasobwa na telefoni bigendanwa mu tundi tugari umuriro w’amashanyarazi wagezemo.

Umwe mu baturage bo mu kagari ka Rwasa umurenge wa Gahunga yagize ati “Tubona amatara yaka ahandi bikatubera ibitangaza; insinga zitunyura hejuru, yemwe n’akagari kacu nta muriro kagira. Njya mbona gitifu wacu nawe ajya gucaginga mu Rugarama no ku murenge wa Gahunga”.

JPEG - 77.4 kb
Abayobozi b’akagari nabo ngo bajye gusharija ahandi (Foto Ngaboyabahizi P.)

Akomeza avuga ko bibabaje kubona umuyobozi akorera mu icuraburindi, umuriro unyura hejuru y’ibiro bye.

Ati “Twatakambiye ubuyobozi bwacu ngo budukorere ubuvugizi, imyaka ibaye itatu twishyize hamwe dukusanya amafaranga ngo twizanire umuriro none aheze kuri konti y’ishyirahamwe ryacu. Amapoto asaziye aho twayarunze kuko baratubwiye ngo ntiyujuje ubuziranenge, urumva ni igihombo.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Gahunga Theogene Nzeyimana ahamya ko ari ikibazo guturana n’urugomero ntubone amashanyarazi kandi akunyura hejuru. Yashimangiye ko ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere bukomeje gukora ubuvugizi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) kikaba cyaramaze kugirana amasezerano n’Akarere yo kugeza amashanyarazi kuri aba baturage.

Ati “Barangije no gupima, ubu ndizera ko mu minsi iri imbere amashanyarazi araba amaze kugera kuri aba baturage, uretse ko ntahamya neza igihe kuko ntabwo namenya nanone gahunda ya REG.”

JPEG - 100.1 kb
Bamaze imyaka 57 baturanye n’urugomero ariko bake ni bo bafite amashanyarazi

Kimenyi Vedaste Umuyobozi ushinzwe kubakisha imiyoboro y’amashanyarazi ku rwego rw’igihugu muri REG yemeje ko bafitanye amasezerano n’Akarere ka Burera ndetse n’umurenge wa Gahunga urimo n’ubwo utashyizwe mu hihutirwa hatangiye gukorwa.

Yavuze ko aho Akarere kabasabye kwihutisha hatarimo Umurenge wa Gahunga kuko babanje kubaka ahategerejwe kaminuza mu murenge wa Butaro.

Kimenyi ati “Muri Burera tuhafite amatsinda abiri yatangiye kubaka, ahandi tuzatangira kuhubaka vuba aha… Ndibuka ko hafi n’urugomero na ho hari aho tuzakora ariko amazina ni yo ntabasha guhuza neza.”

Yashimangiye ko imirenge iri mu masezerano ari Rusarabuye aho amashanyarazi azagezwa ku kagari ka Ruhanga no ku mashuri abiri, Umurenge wa Rwerere kuyageza kuri Site ya Tangata na Burindwa, uwa Gahunga akagezwa ahiswe Horana Umucyo na Rugezi, uwa Nemba akagezwa mu Mudugudu wa Muhororo naho Umurenge wa Cyeru akagezwa Nyaruyove na Butaro.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.