Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Abateye Bugeshi ni FDLR - Lt Col Ngendahimana   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 April 2016

 
 

Nyuma y’amakuru yakomeje gutangazwa mu bitangazamakuru ko igitero cy’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, mu ijoro ryo ku ya 16 Mata 2016, bateye sitasiyo ya polisi yo mu Karere ka Rubavu ndetse abo bagabye igitero umwe muri bo akahasiga ubuzima.

Umuvugizi wungirije wa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda LT COL Rene Ngendahimana mu itangazo amaze gushyira ahagaragara yatangaje ko ari byo koko abagabye igitero ari abakekwa kuba ari abo mu mutwe wa FDLR binjiye ku butaka bw’u Rwanda bavuye muri Kongo bakagaba igitero kuri sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Bugeshi mu mudugudu wa Kabumba mu karere ka Rubavu, icyakora ngo abashinzwe umutekano barimo Ingabo z’u Rwanda babasubije inyuma babasubiza muri Kongo, ubu umutekano w’ahari habereye ikibazo ukaba umeze neza zikaba zirimo kugenzura ako gace.

Itangazo rikomeza rigira riti “Ibindi kuri ayo makuru Minisiteri y’Ingabo iraza kubishyira ahagaragara’’.

JPEG - 145.8 kb
Igihe bamaze mu mashyamba ya Kongo zatumye batera bavuga i Lingala n’Igiswahile

Icyo gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 15 bishyira ku wa 16 Mata 2016 kuri Sitasiyo ya Polisi iri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Kabumba.

Amakuru atangazwa n’abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi, avuga ko bumvise urusaku rw’amasasu imirwano yamaze hafi isaha. Bivugwa kandi ko abateye baba bari hagati ya 20 na 30 bavugaga ururimi rw’i Lingala n’Igiswahili. Bivugwa ko Abateye ngo bashobora kuba bashakaga kwiba Umurenge SACCO wa Bugeshi, kuko bawurasheho.

Ku itariki ya 23 Werurwe mu Karere ka Rubavu, muri uyu Murenge wa Bugeshi, ingabo z’u Rwanda zaharasiye umusirikare wambaye imyambaro y’ingabo za Congo. Icyo gihe amakuru yatangajwe ni uko abasirikare binjiye ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa sita z’ijoro bashotora ingabo z’u Rwanda bazirasa nazo zibarasaho zicamo umwe abandi batabashije kumenyekana umubare barakomereka.

Icyo gihe Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri ako gace, Capt. Kalisa Edouard, yatangaje ko icyo gitero cyaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashingiwe ku iperereza ry’ibanze.

 

Comments

 
 
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.